Advertising

Nick Minaj yagaragaje inyota yo gusura Kenya

20/02/2024 22:31

Nick Minaj wamamaye mu Njyana ya Hip Hop yatangaje ko agomba kujya muri Kenya mu gihe cya vuba.

 

Ibi yabitangarike mu kiganiro yakoreye kuri Konti ye ya Instagram mu buryo bw’imbona Nkubone aho yavuze ko afite intego yo kugera muri Kenya bitari kera yemeza ko hari umwe mu bo mu ikipe ye wamaze kugera muri iki gihugu.

 

Mu buryo bugaragaza ko yifuza cyane kujya muri Kenya yagize ati:”Oh Shout Out to Kenya , Shout out to Kenya , Shout out to Kenya ! Sinjye uzarota ngeze muri Kenya”.Uyu muhanzi yagaragarije abakunzi be by’umwihariko abo mu gihugu cya Kenya ko arimo kubika amafaranga menshi yo kuza muri iki gihugu.

 

Mu mwaka wa 2023, Nick Minaj yagaragaje ko muri Kenya ariho hari abafana be benshi cyane, dore ko yafashe agace k’indirimbo ye yitwa ‘Super Bass’ akerekana abafana be barimo kuyiririmba.Indirimbo ye iheruka kujya hanze ‘Big Foot’ yabaye imwe muzarebwe cyane muri Kenya no kuria Apple Music.

Previous Story

Ross Kana yavuze iby’urukundo rwe na Tracy Umukunzi

Next Story

Mbega igihombo ! Abageni bateguye ubukwe buhenze habura n’umwe ubutaha

Latest from Imyidagaduro

Go toTop