Advertising

Elsa Majimbo yasobanuye impamvu yamuteye kunywa itabi n’inzoga

20/02/2024 18:28

Tariki 15 Gashyantare 2024 nibwo Elsa Majimbo yasubije abafana be bifuzaga kumenya impamvu yo gutandukana kwe n’umunyamideri Naomie Campbell nyuma y’aho amashusho yabo bombi asibiwe kumbuga Nkoranyambaga by’umwihariko kuri TikTok.Muri uku kwisobanura Elsa Majimbo yagaragaje ko uyu mugore atari we watumye ajya mu biyobyabwenge.

 

Mu mwaka wa 2018 ubwo Naomie Campbell yari muri Kenya mu Murwa Mukuru [Nairobi], yashyize ubutumwa kuri Instagram ye asa n’ushaka kubaza Elsa niba yakwemera ko bahura bakaganira kuko muri iki gihe Elsa niwe wari ugezweho muri Kenya.Byaje kuba ngombwa ko bahura Elsa aza kugaragaza ko yishimiye guhura n’uyu mugore wari umwe mu bo yafanaga cyane.

 

Elsa usigaye aba hanze ya Kenya , yaje kugezwa  i Hollywood na Naomie kuko yakundaga Filime izina ndetse akabifatanya n’umukino wa Chess yari azwiho cyane.Aba bombi babaye inshuti cyane , bigera ho Naomie Campbell abereye umujyanama n’inshuti magara ya Elsa.Umubano wabo bombi waje gusenyuka buri wese aca ukwe , Elsa akimara gutandukana nawe ngo ninabwo yaje gutangira kunywa inzoga , itabi n’ibindi.

 

Benshi batereje ko uku kwifata nabi kwa Elsa kwatewe na Naomie maze abasubiza agira ati:”Mukuri Naomie ntabwo yigeze ampatira kwitwara gutya ngo nkoreshe itabi n’ibindi biyobyabwenge.Ninjye wabyikoreye rwose pe.Ubuzima bwambereye bubi cyane ariko ntaho bihuriye na Naomie”.Elsa yavuze ko kugeza ubu we na Naomie batari inshuti cyangwa abanzi.

Previous Story

Intare yishe uwaruri kuyigaburira

Next Story

Rayons Sports yikoreje Vision FC umutwaro w’ibitego

Latest from Imyidagaduro

Go toTop