Monday, May 13
Shadow

Intare yishe uwaruri kuyigaburira

Olabode Olawuyi wari Umuyobozi wa Obafemi Awolowo University [OAU] yororerwamo inyamaswa yatatswe n’intare iramwica ubwo yararo kuzigaburira.

 

Uwari ushinzwe kwita ku ntare muri Nigeria yishwe n’imwe murizo ubwo yarari kuzigaburira amafunguro nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bwa OAU.Ubwo ibi byabaga ngo bananiwe kumutabara kuko imwe muri zo yari yamaze kumukomeretsa.Uyu wishwe nazo ngo yari amaze igihe kirekire azitaho kuko ariwe wazigaburiraga ubwo zabaga zimaze kuvuka.

 

Uwatanze amakuru yagize ati:”Ntabwo twamenye icyateye iyo ntare y’ingabo kuko ntabwo yari isanzwe imwataka.Birababaje kuko tumubuze ari mu murongo w’inshingano ze”.Nyuma y’ibi, ubuyobozi bwa OAU bwohereje itsinda ry’abantu ku muryango we kubihanganisha no kubafata mu mugongo.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza witwa Prof Adebayo Simeon Bamire yagize ati:”Birababaje cyane”.Yakomeje avuga ko hari gukorwa iperereza ryimbitse ngo hamenye icyateye intare yari asanzwe yitaho kwigararambya.