Advertising

Nkusi Arthur agiye kwibaruka

19/02/2024 11:08

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura n’umufasha we Miss Muthoni Fiona, baritegura kwibaruka imfura yabo.

 

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo aba bombi basangije ababakurikira amashusho agaragaza ko Fiona atwite ndetse ko bitegura kwibaruka.Arthur Nkusi na Fiona bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka irenga ibiri bakoze ubukwe.Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 14 Kanama 2021, bubera ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Nkusi ni Umunyamakuru wanyuze kuri Kiss Fm n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye by’umwihariko akaba yaramamaye cyane mu myidagaduro y’urwenya.

Previous Story

Kenya: Kubura umuriro bituma batisanzura

Next Story

Bite bya Queen Cha wakunzwe n’abatari bacye ariko akaba akomeje kubicisha irungu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop