Advertising

Bambwira ko ndi umuboyi w’abana banjye ngo sinabyara abana beza b’abazungu, ariko ntewe ishema no kuba mama wabo

17/02/2024 21:14

Umwe mu bagore bamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda n’uyu mugore witwa Abra abamo dore ko icyatumye yamamara cyane ari ikibazo yahuye nacyo cyo guterwa inda n’abazungu bakamusiga bityo akaza kwamamara mu b’itangazamakuru byinshi.

Ubusanzwe uyu mugore yavuze ko yakuze iwabo ari imfubyi kuva cyera dore ko ngo ku myaka ye 12 gusa yari umukobwa wibana kuko ngo n’ubundi ntaho yari afite aba cyangwa ataha cyane ko yari imfubyi.Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Gerard Mbabazi mu kiganiro Inkuru yanjye, nibwo yavuze uburyo abantu benshi iyo bamubonanye n’abana be bavuga ko ari umuboye kuki bumva ko adashobora ngo kubyara abana beza b’abazungu.

Icyakora nk’uko twabivuze haruguru uyu mugore inkuru ye yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga mu myaka yatambutse ubwo yavugaga ko yatewe inda n’abazungu bakamuta ndetse ko nta bushobozi buhagije yari afite bwo kwita ku bana be.Kuri ubu abana be bamaze gukura dore ko afite abana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Umukobwa kuri ubu amaze kuvuza imyaks 8 naho umuhungu ariwe muto we vuba aha aruzuza imyaka 5 y’amavuko.Icyakora uyu mugore yavuze ko kuri ubu abana be bavuga indimi nk’igifaransa neza badaterwa kuko biga mu bigo bimeze neza. Yavuzeko Hari umubyeyi wamubaye hafi maze amufasha kurihira abana be amashuri ndetse nta kiguze amusabye ibyo akaba abimushimira cyane.

Yasoje avuga ko urukundo akunda abana be rutuma akora cyane kugira ngo arebe ko abana be bazabaho neza ndetse bakamera neza mu bukure bwabo.

Previous Story

Ndi mwiza abakobwa barankunda, mbayeho ndyohewe ! Lorenzo wa RBA

Next Story

“Ntawe tuzasaba uburenganzira bwo kurinda abaturage bacu” ! H.E Paul Kagame

Latest from Ubuzima

Go toTop