Advertising

Niyo Bosco yavuze ikintu gishobora gutuma ahagarika umuziki

16/02/2024 08:09

Umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze Extended Play y’indirimbo 4 agaragaza ko nyuma yo kujya muri Studio hari n’abandi bahanzi afasha gukora no gusohora indirimbo.Mu kiganiro n’itangazamakuru niho yatangarije igihe yumva ashobora guhagarikira umuziki.

Ku munsi wo ku wa Kane tariki 14 Gashyantare nibwo Niyo Bosco yakoresheje Press Conference aganira n’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye aho yari ari kumwe n’itsinda ry’abamufasha muri muzika ye.

Niyo Bosco yasobanuye imigabo n’imigambi ye n’ibyo yibanzeho muri iyi EP ye yise ‘NEW CHAPTER ‘. Niyo Bosco aganira n’itangazamakuru yavuze ko no mu gihe atari gukora umuziki aba ahari nk’umuhanzi ufasha abandi agaragaza ko kwita EP ye New Chapter bidafite aho bihuriye n’indi mpamvu iyariyo yose.

Abajijwe na Kalisa Claude niba afite ikindi gikorwa cyunganira ubuhanzi bwe cyangwa niba ashobora kuzisanga yazimye yagize ati:” Inganzo yanjye iramutse izimye , ninjye uba wayizigimije kabisa , kuko ni iyanjye.Nujya ubona umuhanzi yazimye bizaba ari kuri wowe ariko Kuri we azaba afite amahirwe yo kongera kuyatsa.Rero imiziki ntabwo ari ukuririmba gusa, umuntu aba afite n’ibindi umuntu yakora, mbanumva inganzo yanjye yazima napfuye tu, icyo ni cyo cyonyine cyabaho kuko ntaririmbye natuma abandi baririmba , natanga umusanzu mu bindi kandi byose bizana amafaranga”.

Niyo Bosco yakomeje avuga ko ubushobozi yakuye muri muzika bushobora kumufasha gukora n’ibindi bimuha amafaranga kuburyo atabura uko abaho.

Iyi EP iriho indirimbo zigera kuri 4 arizo; High Table , Ndahiriwe , Smile na Hora.

Previous Story

MU MAFOTO : Mbega imitoma itagira uko isa ! Harmonize yatomoye Queen we amuha isezerano

Next Story

Burundi: Abasirikare banze kurwana na M23 barafunzwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop