Advertising

MU MAFOTO : Mbega imitoma itagira uko isa ! Harmonize yatomoye Queen we amuha isezerano

15/02/2024 22:10

Umuhanzi Harmonize yagiye yumvikana mu rukundo n’abakobwa batandukanye ndetse bose akabereka urukundo abafatwaga nko gutwika bikarangira baburiwe irengero.Kuri iyi nshuro nyuma yo kuzana mu rugo umwana we Zuu Konde, Harmonize yiyemeje kumushakira umubyeyi umwitaho dore ko akomeje kugaragaza ko QUEEN Poshy ariwe mukobwa umutima we wihebeye ku buryo ari nawe yifuza ko bakora ubukwe.

 

Anyuze kuri Konti ye ya Instagram , Harmonize yamubwiye amagambo y’urukundo aherekejwe n’amafoto meza cyane.Harmonize yagize ati:”Da Jacqueline , warakoze.Ndamutse nibwiye kwandika hano ntabwo narangiza.Ndagia ngo Isi yose imenye ko nkukunda bihebuje !! Ndagukunda cyane cyane kandi nzi neza ko urugendo rwacu rutazigera rworoha ugereranyije n’imyaka yacu ariko ndizera ko tuzashyira Imana imbere tugasenga ntanakimwe kizadutenguha.

 

”Ndagusabye uzakomeze guhagararana nanjye kugeza ku iherezo.Abantu benshi bazi KondeBoy ariko nta numwe uzi Radjabu, rero ndagukunda.Wakoze kubw’ijoro ryashize byari byiza n’impano zari zitangaje.Poshy Queen Umunsi mwiza w’abakundana”.Aya magambo yakoze benshi ku mutima kuko bahita bibuka ko bazi KondeBoy ariko ko bashobora kuba batazi Harmonize wavugaga aya magambo.

REBA HANO AMAFOTO YABO.

 

Previous Story

Byinshi ku ndwara yitwa ‘Hypochondrio’ itera umuntu guhora ajya kwivuza atarwaye

Next Story

Niyo Bosco yavuze ikintu gishobora gutuma ahagarika umuziki

Latest from Imyidagaduro

Go toTop