Advertising

Mu Rwanda hatangijwe ikigo cyigisha gutwara indege

15/02/2024 12:32

Leta y’u Rwanda yatangije k’umugaragaro ikigo cy’indashyikirwa gitanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru agamije kubaka ubushobozi no kongerera imbaraga abakozi b’Abanyarwanda , abo mu Karere n’ahandi bakora ibijyanye na serivisi zo mu ndege.Ni umushinga mwiza uzamara imyaka 5 ikazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [AfBD],aho hazashorwamo Amadorari ya Amerika Miliyoni 26,6 z’amadorari ya Amerika.

 

Iki kigo kizatanga amahugurwa atandukanye y’indege  nko guhugura abatwara indege , amahugurwa yo kubungabunga ibikoresho byo mu ndege n’ibyindege no kubisana mu gihe bibaye ngombwa , amasomo yo gucunga ikirere , Serivisi z’itumanaho n’amakuru mu ndege , Serivisi z’iteganyagihe, ibikorwa by’itumanaho mu kirere, kugenda mu ndege , mu itumanaho no kugenzura ibikorwa mu ndege , ubutabazi bw’ikibuga cy’indege , serivisi zo mu ndege n’ibindi.Mu bindi iki kigo kizajya gikora harimo gutanga amasomo yigishwa mu bigo bya Kaminuza byigisha ibijyanye n’indege , aho abazarangiza bazajya bahabwa impamyabumenyi ndetse banemwerwe nk’abanyamwuga ku rwego mpuzamahanga , by’umwihariko mu kigo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bushinzwe umutekano  wo mu ndege [EASA].

 

Ni ikigo kije kunganira Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga  cya Bugesera kuko bizongera ingendo mu byerekezo by’indege bitandukanye no kongerera ubushobozi abakora muri urwo rwego hagamijwe iterambere.Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda [RDB], Francis Gatare , yavuze ko iri shoramari ryahyizwe muri iki kigo kuko ryitezweho kuzamura amahirwe menshi ku Banyarwanda ndetse no guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu no ndege no kuzamura Ubukungu bw’Igihugu.Yagize ati:”Mu gutangiza iki kigo cy’indashyikirwa ntabwo twubatse inyubako gusa, turashaka no kuzamura impano z’abantu kuzamura urwego rwo guhanga ibishya , ndetse no kubigisha amasomo agamije iterambere rirambye”.

 

Aisse Toure Uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [AfDB], mu Rwanda yagize ati:”Iki kigo cy’indashyikirwa cyo gukarishya ubumenyi mu byo kugurutsa indege ni umushinga wa AfDB watangijwe kuva muri 2022 ukazagza muri 2026.Ukubiyemo ibice bibiri by’ingenzi harimo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakora muri uru rwego ndetse  no kongerera amafaranga abikorera kuko bityo bakazamura umusaruro w’ibyo bakora”.Yakomeje ashimangira ko uwo mushinga kandi uzahamya intego y’iterambere rirambye AfDB yihaye mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege aho harimo gahunda yo guhanga ibishya ndetse no kubaka ibikorwa remezo bigezweho.

 

Usibye ibyo kuba iki kigo cy’indashyikirwa kizajya cyakira abanyeshuri basaga 490, uyu mushinga uzanashyira hangari y’indege  ikaba aho indege ziparikwa , hazaba hari kandi n’ikigo cy’ibikorwa bya Tekinike, Ku kibuga cy’Inde Mpuzamahanga cya Kigali.Raporo y’ikigo Akagera Aviation LTD  ikurikirana iby’uyu mushinga ivuga ko biteganyijwe ko iyubakwa ryawo rizatwara amezi 24 hamwe n’ishoramari  rya Miliyoni  53.5 z’Amadorari ya Amerika, azatangwa mu kubaka ibikorwa remezo no kugura ibikoresho.

 

Ikigo cy’indashyikirwa kandi kizagira uruhare runini mu gushyigikira intego y’Iterambere ry’Icyerekezo cy’u Rwanda 2050 gishimangira ko hakenewe ubumenyi n’ubushobozi by’ibanze kugira ngo Igihugu kizabe cyinjiza amafaranga yok u rwego ruringaniye  [Super Middle Income Country] mu 2035 ndetse n’Iguhugu cyateye imbere [High Income Country] mu 2050.

Isoko:  Imvaho Nshya

Previous Story

RUBAVU: Harishimirwa uko abaturage begerejwe ingufu z’amashanyarazi

Next Story

Umwana w’umuhungu yagiye mu mwanya wa Se wapfuye yifuriza nyina St Valantin

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop