Umuhungu w’imyaka 20 wo mu gihugu cya Kenya yacyetsweho icyaha cyo gufata kungufu umugore w’imyaka 48 ariko nyuma basanga harimo kubeshya kwabayemo kuri uyu mugore.Byavuzwe ko bajya gufatwa bafatiwe mu gihuru uyu muhungu w’imyaka 20 ari gutera akabariro n’umugore w’imyaka 48 ariko bafatwa uyu mugore akavuga ko uyu muhungu ari kumufata kungufu.
Nk’uko uyu mugore yabivuze mu rukiko, yavuze uyu muhungu yamuteze mu nzira ari kugenda akamufata mu gikanu ndetse amufata ku munwa kuburyo ngo Atari bubone uko atabaza ngo hagire uza kumutabara Wenda.Yakomeje avuga ko uyu muhungu yamubwiye ko aramwica niyibesha agasakuza yaka ubufasha. Avuga ko bari mu gihuru ariho bari gutera akabariro ariko hanyuraho umumotari ariwe watumye bafatwa ndetse uyu muhungu agahita atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano akurikiranweho gufata kungufu umugore w’imyaka 48.
Gusa suko mu rukiko byagenze, kuko byaje kugaragara ko uyu mugore atafashwe kungufu ahubwo bwarimo ubwumvikane. Dore ko ngo bari gusambanira mu rugo rwuwo mugore ariko bikaza kwanga kuko umugabo subwo mugore yari ahari bityo bajya mu gihuru aba ariho bajya kubinkorera.Urukiko rwahoze ruhagarika ikirengo rubuega ko nta gufatwa kungufu kwabayeho ndetse ko ikirego gihita gufungwa igitaraganya.
Source: TUKO