Advertising

Photo/Igihe

Umwaka wa 2023 usigiye Rocky Kimomo indirimbo 2 , Filime n’ibyegeranyo

01/01/24 22:1 PM

Muri uyu mwaka wa 2023 umusobanuzi wa Filime Rocky Kimomo , yaje kwibwira ko bikwiriye kwikorera indirimbo ze , agasobanura filime akashyira hanze iye bwite akava kubahanzi agakora n’ibyegeranyo.

 

Muri uyu mwaka wa 2023 niho Rocky yatangaje umuhanzi mushya agiye gufasha ariko ntihaciye kabiri uwo muhanzi aburirwa irengero.Ni umuhanzi wari ugiye kwicara mu ntebe yazamuye Papa Cyangwe usigaye amutereraho urwenya nta natinye kumuvuga nabi nyamara ariwe wamukuyeho igisuzuguriro akamuha kwamamara [Uwabivuga utyo ntiyaba agiye kure y’ukuri”.

 

Muri uyu mwaka wa 2023, Rocky Kimomo yashyize yanze Filime yise ‘Wrath Of Soldier’ ayikorera n’indirimbo gusa kureba iyi filime byasabye abakunzi be kujya kuri Website yagurishirizwagaho akaba ariho bayirebera kugeza magingo aya ntawe urayicaho iryera.

 

Indirimbo yitwa ‘Umutima wumusirikare’ yahurijwemo abahanzi batandukanye barimo; Sean Brizz ,  Fire Man hakagaragaramo n’abandi bakinnyi bo muri iyi Filime ya Rocky Kimomo twagarutseho haraguru.

 

Indirimbo ya Kabiri ni ‘Pressurre’ irimo ijwi rya Junior Rumaga, Dumba , Savimbi , Microjeni , Sean Brizz, Kdaffi Pro, Dj Brianna,.. Ni indirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 200.

 

Rocky Kimomo yahisemo kandi kwikorera ibyegeranyo bitandukanye byerekeye ubuzima busanzwe , urukundo , imyidagaduro n’izindi nkuru zabayeho ariko zigamije kwigisha.Ibi byose ni inzira iha Rocky amafaranga yatangiye muri uyu mwaka wa 2023 nyuma yo kubona ko gufasha abahanzi ahari hatavamo inyungu irenze.

 

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kwikorera YouTube Channel ya Rocky Kimomo , imaze gukurikirwa n’abantu barenga 370.Mu Rwanda Rocky Kimomo niwe wabimburiye bagenzi be gukora Website icuruza ‘Filime’ , anababimburira mu kugana inzira y’ibyegeranyo, nk’isomo abandi bakora umwuga nk’uwe basabwa kwiga muri 2024.

Sponsored

Go toTop