Ekile yatangaje uburyo yarebye nyamara yaravutse atabona. Avuga ko ari igitangaza cy’Imana.
Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Chidinma Ekile mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko umubyeyi we yasenze imyaka n’imyaniko ariko amaso ye yaranze gufunguka ngo arebe gusa ngo umunsi umwe Imana ikamukorera igitangaza akongera kureba.
Uyu muhanzi yavuze ko yavukanye ubuhumyi n’ababyeyi be bagakora iyo bwabaga ngo akire bikanga.Nyuma umubyeyi we yatangiye gusenga yewe ngo akiyiriza ubusa ariko nanone bikaba iby’ubusa ntihagire igitangaza kiba.
Yemeza ko ibyaje kumubaho nyuma y’igihe kirekire yari amaze afata amasengesho akanayiriza ubusa cyamubereye igitangaza akongera akabona umucyo w’Isi.Gusa avuga ko yasenze arimo kugera ikirenge mu cy’umubyeyi we ari nabyo byaje kumufasha gukira amaso akareba.
Ati:”Yego navutse ntabona kandi ntabwo nari narigeze mfunguza amaso yanjye na rimwe.Ababyeyi banjye bakoze iyo bwabaga kugira ngo ngere aha ndi uyu munsi.
Kuva icyo gihe umubyeyi wanjye yatangiye gusenga cyane akiyiriza ubusa ariko ntibikore, gusa uko nakomeje gusenga nkajya no mu rusengero naje gufunguka amaso , cyari igitangaza”.
“I was born blind but God opened my eyes”- Singer Chidinmapic.twitter.com/AYvRS6TzpD
— GistReel.Com (@GistReel) December 28, 2023