Hari ubwo umugore abyaye umwana ufite ikibazo runaka ariko ntamenye impamvu yabiteye ndetse ko hashobora kuba harimo n’uruhare rwe mu kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira ndetse no mu kubaha amakuru yizewe ku mpamvu umugore ashobora gutwita cyangwa kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka.
DORE IMPAMVU ZISHOBORA GUTUMA UMUGORE ABYARA UMWANA UTUZUYE CYANGWA UFITE UBUMUGA RUNAKA;
1.Aho uvuka
Wowe mugore ushobora kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka bitewe nuko mu muryango wanyu harimo abantu bafite icyo kibazo bityo bikaba nawe byaragukurikiranye bikarangira wisanze wabyaye umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka.
2.Kubura imisemburo ku mugore
Hari ubwo umugore aba adafite imisemburo ihagije runaka yo mu mubiri we bityo bikagira ingaruka ku mwana atwite akavuka afite ikibazo runaka ubumuga runaka cyangwa akavuka atuzuye.
3.Prenatal Infection
Izo infection zishobora gufata umugore mu gihe Ari kubyara zikaba zakongera imyaku ku mwana ko ashobora gukura atuzuye cyangwa afite ikibazo runaka.
4.Imiti cyangwa ibiyobyabwenge
Imiti cyangwa ibiyobyabwenge umugore yakoresheje mu gihe yari atwite bishobora gutuma abyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka. Ni ukuvuga Hari imiti umugore utwite atemerewe gukoresha ndetse ibiyobyabwenge nabyo ni ibintu umugore utwite akwiye kugendera kure.
5.Indwara
Hari indwara zizwiho kuba umugore azifite zishobora gutuma umugore abyara umwana ufite ikibazo runaka. Izo ndwara harimo Diabetes, Umuvuduko w’amaraso nizindi.
6.Kubyara amezi atuzuye
Ikindi birazwi ko umwana agomba kuvukira amezi 9, mugihe bitagenze gutyo nabwo umwana ashobora kuvuka afite ikibazo runaka ubumuga runaka cyangwa akavuka atuzuye.
7.Ibibazo Mu kubyara
Mu gihe umugore ahuye nibibazo runaka mu kubyara kwe nko kubura umwuka, bishobora gutuma abyara umwana ufite ikibazo runaka.
8.Kutiyitaho / Kutitabwaho
Umugore utwite ategetswe gukora imirimo itavunanye ndetse akiyitaho no mu mirire, rero iyo umugore atiyitayeho ashobora kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka.
9.Impamvu zitazwi
Hari ubwo umugore ashobora kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka bitewe n’impamvu itazwi.
Umwanditsi: BYUKURI DOMONIQUE
Source: News Hub Creator