Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu cya Zimbabwe n’ikipe y’Igihugu Amavubi warangiye amakipe yombi anganya ubusa kubusa.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Huye,aho amakipe yombi yatangiye akina neza , gusa Zimbabwe igaragara nk’irimo kwirinda cyane yanga kwataka.
Amavubi , yagaragaje gukina neza , gusa ikibazo kikaba gushyira mu izimu nyamara abafana babona ko amahirwe menshi byari kuba igitego.
Hagati mu mukino u Rwanda rwari rufite amahirwe kuko u Rwanda rwari rufite amahirwe angana hafi na 60% mu kwiharira umupira , abakinnyi bakina neza gusa ikibazo kikaba kureba mu izamu.
Nk’uko byavuzwe Amavubi akeneye kubona umukinnyi ushyira ibitego mu izina.
Rwanda , ruzongera kujya mu kibuga ruri gukina n’Ikipe ya Afurika y’Epfo muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.