Mu mashusho yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, uyu mu padiri yagaragaye ari kurira avuga ko mu mutwe yaramaze kwigarurigwa no kwigunga ndetse n’ibindi bibazo bizwi nka Depression mu rurimi rw’amahanga.
Lefoko Mogotsi umugabo wari umaze imwaka 9 Ari umu padiri muri Uganda yatangaje ubwegure bwe kuri uyu murimo abinyujije ku rukuta rwa TIKTOK.Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, yagaragaye avuga ko yeguye ku murimo ndetse ukaba wari umuhamagaro we wo kuba padiri kubera ikibazo cyo mu mutwe.
Yakomeje avuga ko igitutu cyo kuba umu padiri ndetse n’indi mirimo yakoraga byamwangije mu mutwe imyaka myinshi bityo akaba yafashe umwanzuro wo kubivamo kugira arebe ko yaramira amagara ye.
Abantu benshi bakomeje kumushyigikira ku mwanzuro yafashe wo kuramira amagara ye cyane ko ngo yaramaze kwangirika mu mutwe bikabije.Ubusanzwe indwara ya Depression ikunda kurwara igitsina gore cyane ariko uyu mu padiri we yivigiye ko nawe iyi ndwara imurembeje ndetse ikaba inaru mu mpamvu zatumye yegura.
Source: Thetalk.ng