INDWARA ZO MU MYANYA NDANGAGITSINA
Ahanini indwara zo mu myanya ndangagitsina zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Indwara zo mu myanya ndangagitsina ni izi:
o Kalamidiya
o Kondoloma
o mburugu
o imitezi
o Imisuha
o Virusi itera SIDA
Rimwe na rimwe iyo umugore ababara mu gitsina, hari uduheri, arwaye umwijima wa Hepatitis B, bibarirwa mu ndwara zo mu myanya ndangagitsina.
Ibimenyetso by’izi ndwara:
• Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizikunda guhita zigaragaza ibimenyetso.
Ushobora no kuyimarana umwaka nta kimenyetso.
• Kubabara uri kunyara cyangwa mu nda yo hasi.
• Kunyara ibintu byenda gusa n’amashyira.
• Kuzana ibisebe ku gitsina.
Uko wakwivura izi ndwara:
• Uko indwara ibonetse hakiri kare niko haba hari amahirwe yo kuyikira. Umuti w’ antibiyotike ushobora kuvura imitezi, mburugu n’ibindi byuririzi. Virusi itera SIDA nta miti ifite yo kuyikiza, ariko hari
imiti ituma iyo virusi itaguma kugira ubukana mu mubiri w’umuntu, igatuma ibyuririzi bitaza vuba.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ujya kunyara ukababara, unyara ibimeze nk’amashyira cyangwa wazanye ibisebe ku gitsina. Iyo ufite ibi imenyetso baba bagomba kugusuzuma iminsi itarenze ibiri!
• Niba uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsina itemewe cyangwa ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Birahagije iyo usabye gusuzumwa mu minsi mikeya.
Niba ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakoresha agakingirizo mu gihe
cyose uri gukora imibonanompuzabitsina kugira ngo wirinde kwanduza uwo mwashakanye. Koresha agakingirizo mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bigutunguye kugira ngo wikingire.
Agakingirizo iyogakoreshejwe neza kakurinda kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina.
Ujye wibuka ko gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo muhuje igitsina /gusomana ku gitsina,
gukora imibonano ukoresheje umunwa nabyo ushobora kubyanduriramo indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina.