Advertising

Abakora umwuga w’uburaya mu mugi wa Kigali barashaka guhindurirwa izina ntibagishaka kwitwa indaya

29/03/2023 11:35

Bamwe mu bicuruza bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bazwi ku kabyiniriro k’Indaya ntibakinyurwa no kwitwa gutyo ndetse ntibifuza ko hari uwabita iryo zina ngo kuko ribasebya rikabambura n’agaciro muri sosiyete.

Benshi mu bakorera uburaya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ngo bahisemo guhindura izina ry’indaya bakitwa “ Indangamirwa” kuko ari iri izina ribahesha agaciro rinagaragaza ko hari byinshi bahuriyeho.
https://www.youtube.com/watch?v=H7DiHHKP34c
Indangamirwa ni izina rikoreshwa n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kugaragaza abantu b’intore mu byiciro runaka.Umwe muri aba bagore mugore w’abana babiri utuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, atunzwe no kwigurisha. Ahamya ko nyuma y’aho basigaye bitwa Indangamirwa hari icyo byahinduye mu buzima bwabo.

Undi mukobwa ukorera uburaya i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko abantu benshi basigaye babita Indangamirwa aho kubita indaya kandi hari abo byahinduriye isura.

Ati “ Ntabwo tucyitwa indaya uzanumve n’abayobozi iyo bari kuduhamagara bakoresha Indangamirwa, bifite icyo byatumariye kuko icya mbere umuntu iyo yakwitaga indaya hari abahitaga bagufata nk’ikindi kintu mbese nk’umunyabyaha ariko ubu indangamirwa ni nk’uko wumva bavuze ngo bariya ni abasheshakanguhe cyangwa intore n’andi mazina ku buryo hari icyo byahinduye .”
https://www.youtube.com/watch?v=H7DiHHKP34c
Undi yagize ati “ Umwana wanjye yarabinyibwiriye ko nta kintu kimubabza nk’iyo yumvise banyise indaya.”Gusa nubwo aba bakora uburaya bafashe umwanzuro wo kwanga kwitwa indaya bagahitamo Indangamirwa, ubusanzwe kwicuruza ntibyemewe n’amategeko y’u Rwanda, ku buryo ari imwe mu mpamvu ituma benshi mu babikora biba ari mu bwiru.Ubusanzwe abakora uyu mwuga ntabwo bari basanzwe bigaragaza cyangwa ngo bagire ibyifuzo batanga uretse bamwe muri bo baba barakuyeyo imigaryo na cyane ko benshi muri aba baba babikora bwihishwa.


UMURYANGO.RW

Previous Story

Ingaruka mbi zo gukundana n’umukobwa mwiza kandi w’uburanga ku buzima

Next Story

“Nta Kiremba cyakandagira mu gipadiri” BISHOP Phanny Agaruka ku cyamukuye mu bamasera akishakira umugabo Nyuma y’imyaka 28.

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop