Friday, March 1
Shadow

Zuchu yateguriye impano ikomeye abakundana

Zuhura Othman Soud wamenyekanye nka Zuchu yateguriye abakunzi be bafite abo bihebeye impano ikomeye y’indirimbo yise Zawadi.Uyu muhanzikazi wavutse mu 1993 akavukira muri Zanzibar, anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yasabye abakundana kwitegura iyo ndirimbo.

Zuchu ni umwe mu bahanzi babarizwa muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz , akigera muri iyi Rebel haciyemo icyumweru kimwe gusa , urubuga rwa YouTube rwamuhaye igihembo cya Silver Plaque Button kuko yahise yuzuza ibihumbi 100 bya Subscribers, akurikizaho agahigo k’umuhanzikazi wa mbere muri Afurika wujuje Miliyoni kuri YouTube.

Othman Soud aka Zuchu wamamaye mu ndirimbo zirimo Sukari, agiye gushyira hanze Zawadi, yatuye abari mu rukundo by’umwihariko ku munsi wa St Valentin uharirwa abakundana kubabyizera gutyo.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Kuri St Valentin nzaguha icyo guha umukunzi wawe”.Ashyiraho tariki 14 Gashyantare 2024.

Share via
Copy link