Saturday, June 29Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Zuchu yagaragaje ko yifuza kubyarana umwana na Diamond Platnumz

Zuhura Othman [ Zuchu ], ntabwo yasigaye inyuma mu kwifatanya na Diamond Platnumz ku munsi w’abagabo [ Father’s Day ] kuri uyu wa 16 Kamena 2024.

Zuchu yatatse ubutwari Boss we Diamond Platnumz nk’umugabo mwiza ku bana be , aboneraho kugaragaza ko yifuza kubyarana nawe ariko bikaba nyuma yo kubana nk’umugore n’umugabo.

Zuchu yagize ati:”Wallai , uri umubyeyi mwiza cyane pe.Ku kubona uri hamwe n’abana bawe bituma numva nanjye nkeneye akana kanjye hamwe nawe”.

Zuchu atangaje ibi nyuma y’aho yasabiye Diamond Platnumz niba koko azamugira umugore cyangwa niba ari kumunisha gusa , nyuma y’aho aza gufuha bidasanzwe ava mu rugo kwa Diamond Platnumz.

Umwaka washize na none muri 2023 , ku munsi w’ababyeyi b’abagabo Zuchu yahaye impano y’indabo Diamond Platnumz ndetse anamuha urwandiko, amubwira ko ari umubyeyi mwiza ku bana be bose.

Zuchu yagiye agaragaza cyane ko yishimira uburyo Diamond Platnumz yita kubana be.

Simba nawe yagaragaje ko anejejwe no kwakira impano ku munsi w’ababyeyi b’abagano ariko akaba ari impano itaraturutse ku mwe mu bo babyaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *