Zari Hassan na Shakib Cham Lutaaya ni umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.Aba bombi bari mu rukundo bagaragara kenshi bishimanye.Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Zari yifurije umugabo isabukuru y’amavuko.
Ubusanzwe Shakib Cham Lutaaya yavutse tariki 05 Ukuboza 1992.Ni umusore wamamaye cyane ubwo yari atangiye guteretana na Zari Hassan , umugore wamamaye muri Uganda ndetse no muri Afurika y’Epfo arinaho atuye kugeza ubu.
Zari Hassan anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Mumfashe twifurize isabukuru nziza y’amavuko umugabo wanjye n’umuhungu wanjye. Uwitwa asohoze ibyifuzo byanyu”.
Shakib Cham Lutaaya umugabo wa Zari Hassan yavukiye rimwe na Nillah , umuhungu wa Zari na Diamond dore ko nawe yavutse ku itariki ya 05 Ukuboza.
AMAFOTO: Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y'amavuko umugabo we Shakib Lutaaya n'umuhungu we Nillah bavutse ku ya 05 Ukuboza.#Umunsinews #UmunsiUpdates #Agezweho pic.twitter.com/p3AOlmKMSO
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) December 6, 2023