Advertising

Zari Hassan n’umugabo we bamennye ibanga ry’urugo

18/06/2024 09:00

Zari Hassan na Shakib, bamaze kumenyekana ku mbuga Nkoranyambaga buri muntu ku giti cye, bashyize bavuga uburyo urugo rwabo rwubakiye mu bihugu bibiri , aho buri wese aba ukwe ariko ngo bagasurana mu gihe bakeneranye.

Ubusanzwe Zari Hassan aba muri Afurika y’Epfo aho aba yita ku mirimo ye irimo n’Ikigo cy’Amashuri yasigiwe n’umugabo babanaga akaza gupfa.Shakib nawe aba muri Uganda aho aba yita ku kazi ke ka buri munsi.

Mu kiganiro bakoreye kuri YouTube Channel yabo bwite , bagaragaje ko gukundana kwabo aribyo bituma babasha gukundana urukundo rw’iyakure aho buri wese aba yita kubye kandi nta kibazo.Ati:”Uba muri Afurika y’Epfo nanjye nkaba muri Uganda.Ariko nshobora kukubonera isaha yose nshakiye.Nawe ushobora kuza muri Uganda igihe cyose ushakiye ku mbona.Ndatekereza ari byiza.

“Ntabwo ari ibintu bibi ku bantu bahora bahuze.Wibukeko mfite akazi muri Uganda nawe ufite akazi kawe muri Afurika y’Epfo kandi ntabwo wasiga akazi kawe ngo uze muri Uganda by’iteka”. Shakib agaruka ku kuba we atuye muri Uganda.

Bombi bavuga ko ibyo bakora ari ingenzi cyane ku buzima bwabo , kuko ngo baje gusanga byaba byiza bubahanye buri wese mu byo agombwa nk’inshingano ze.Zari yagize ati:”Nasanze bimfasha nawe bikagufasha kuba mu rukundo iteka.Iteka yo dusezeranaho, rimwe na rimwe nawe ukaza muri Afurika y’Epfo.Ariko iyo ngiye ntangira guhita nkukunda”.

Zari Hassan yahishuye ko ubuzima bwabo , bushobora kwangirika mu gihe bahitamo kubana mu nzu imwe.Ati:”Ndatekereza ko tubanye mu nzu imwe, nzakurambirwa, narambirwa kujya mpora nkureba buri munsi.Narambirwa buri kimwe kuko ni byiza ko nshishamo akanya kugira ngo nkubone”.Shakib nawe avuga ko kuba bataba hamwe ari byiza kuri we by’umwihariko.

Zari yagize ati:”Hari amajoro amwe namwe mba numva ndi njyenyine , nkumva nkumbuye umugabo wanjye , nkifuza ko yakabaye ahari”.

Bombi bemeza ko bafite ubushobozi bubemerera gusurana uko babishatse ngo ari nabyo bituma urukundo rwabo rukomera kuko ngo babasha no kujya baganira kenshi gashobotse.

Previous Story

Ibyiza byo kunywa amazi ya Tangawizi mu gitondo nta kindi wari wafata

Next Story

Angelina Jolie n’umukobwa we begukanye igihembo kidasanzwe

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop