Mukabose Florence utuye mu Murenge wa Rubengera , Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kabeza, avuga ko kubumba inkono bimubeshejeho ku buryo ngo atajya gusabiriza. Mukabose avuga ko yatangiye kubumba inkono abyigiye ku babyeyi be ku buryo ngo ariyo mpano afata nk’iy’umuryango ndetse ikaba yaratumye atajya kumuhanda ngo asabirize.
Yagize ati:”Uyu mwuga nawutangiye kera mbana n’ababyeyi bakanatwigisha uko babumba kugira ngo tuzibesheho. Nkimara kumenya ubwenge rero nakomeje kuwitoza, sinawufasha hasi none umbeshejeho undinda kujya kwiba cyangwa gusabiriza”.
Kuri we asanga inkono zifite agaciro kenshi by’umwihariko mu guteka akaba ariyo mpamvu atigeze arekera aho kubumba.
Ati:”Inkono zifite agaciro , uhereye kubazibumba ukagera kubaturage basanzwe. Benshi mu bakiriye mfite bazo, bazitekamo ibishyimbo, inyama n’ibijumba ndetse n’andi mafunguro ameze kimwe n’ayo kandi barabyishimira.Impamvu nzigumaho rero ni uko zikunzwe”.
Mukabose agaragaza ko mu buzima bwe, abasha kubona amafaranga amubeshaho , akagura utwambaro n’ibindi, adateze amaboko .
Ati:”Ntabwo ntega amaboko cyangwa ngo njye gusabiriza mu muhanda nk’uko hari abo mbona babikora. Uyu mwuga umbeshaho kuko iyo nakoze inkono ntoya 4 nto nshyura igihumbi, ariko izi nini inkono 4, ni ibihumbi bigera muri 2,800 RWF. Ku bumba ndabikunda cyane kuko urumva ko bimpa amafaranga”.
Avuga ko ku munsi yakoze neza afite ubumba rihagije ashobora ku bumba inkono zose yifuza kuko bitamutwara igihe kinini cyangwa imbaraga nyinshi cyakora ngo agorwa no kuzitwika kuko ari byo bimusaba urugendo rwo kujya gushaka inkwi nyinshi n’umwana uhagije ywo kugira ngo zume ariko nabyo akabyita akazi.
Abaturanyi be , bemeza ko mu gihe bamaze baturanye ba bonye ko kubumba inkono ari umwuga mwiza kuri we. Utifuje ko izina rye rijya hanze yagize ati:”Ku bumba inkono ni umwuga mwiza cyane kuri uyu mubyeyi. Ntabwo twabura icyo dutekamo nk’abaturanyi be, twese araduha. Tubona ari urugero rwiza kuko, n’abandi bamwigiyeho umuco wo gusabiriza wazacika burundu”.
Undi yagize ati:”Ahubwo numva n’abandi bazamwigiraho , kuko Mukabose tumaranye imyaka myinshi hano, arakora nk’umuntu wibana wenyine kandi akaba ashaje ntasabirize turabimushimira yihangiye umurimo”.
Ubwo twamusuraga, Mukabose Florence twasanze ari mu rugo iwe, ari kubumba aho inkono 2 nini yazibumbye mu minota itageze kuri 20. Mu nzu ye twasanzemo izindi nkono zigera kuri 6 zitegereje gutwitwa ubundi akazijyana ku isoko.
Nsabibaruta Maurice Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, yagaragaje ko kugeza ubu batari babona Koperative y’ababumbyi b’inkono, ashishikariza ababikora nka Mukabose Florence kujya mu makoperative kugira ngo bajye bafashwa mu buryo bworoshye.
Yagize ati:” Kugeza ubu nta ma koperative y’ababumba inkono dufite ariko hari abantu bazibumba umwe umwe ku giti cye. Icyo dushishikariza abakora imirimo inyuranye irimo n’uwo rero ni ukwishyira hamwe kugirango niba hari uburyo twabunganira kunoza ibyo bakora cyangwa kubahuza n’amasoko tubafashe byoroshye”.
Yakomeje avuga ko umurimo uteje imbere nyirawo ukaba ushoboka, Akarere n’abafatanyabikorwa bako, bafasha uwukora ntawe uhejwe bityo asaba abikorera kwibumbira hamwe.Mukabose Florence atuye mu Murenge wa Rubengera , Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Kabeza ari naho abumbira inkono.