Uworizagwira Florien wamamaye muri muzika Nyarwanda nka Yampano, yashyize avuga ko abana n’umukunzi we mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo gusa agaragaza ko mu minsi ya vuba bazakora ubukwe.
Uyu ni umwe mu bahanzi bari kuzamura neza urwego rwabo muri muzika Nyarwanda. N’ubwo benshi babyita kuzamura amarangamutima y’abafana , gusa yamaze gutangaza ko abana n’umukunzi we mu nzu kandi bo bitegura gukora ubukwe , aho yahamije ko azateranya inshuti ze n’imiryango bakabaha umugisha.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na MIE , aho yabirahiye inshuro nyinshi agaragaza ko ibyo yavuze nta binyoma cyangwa gutwika kwarimo, kuri we akaba atari ukwikinira cyangwa kuzamura amarangamutima y’abana nk’uko bikunze kumvikana mu nkuru z’ibyamamare.
Uworizagwira, avuga ko kubana n’umukunzi we, bimutera imbaraga by’umwihariko mu rugendo rwe rw’ubuzima muri muzika no hanze y’umuziki , agaragaza ko impamvu yo gushaka umugore ari uko yari wenyine kandi agira irungu cyane.
Yagize ati:”Uko iminsi igenda izajya ishira uzajya ubibona. Biragoye kumba ko nsubiyemo ijambo ngo ndi umwana kandi ndimo ntegura undi mwana. Nishimira gukura , kuba umugabo ndetse no kwaguka”.
Agaruka ku bamubwiye ko ashobora kuba ashatse umugore akiri muto, Yampano , yavuze ko yifuza kuzabyara akiri muto kugira ngo azabashe kurera umwana we akiri muto ndetse ngo azatange uburere bwiza kuri abo bana be.
Yagize ati:”N’ubundi se ngenda nkura kandi akaba ari ibintu nzasanga nkabona n’intabikora ariko nzarushaho guhomba kandi nkunda abana pe ! Nkibaza kubyara mfite imyaka 40 nkasanga umwana wanjye azagira imyaka 10 mfite imyaka 50 kandi icyo gihe umwana yazagera mu gihe cyubujene warashaje bakajya kubukopera ahandi bajaba banamwigisha imico mibi”.
Yampano agaragaza ko atajya ashobora kubeshya bityo ko ibyo yavugaga ari ukuri n’ubwo atabashije gutangaza igihe azakorera ubukwe ariko akavuga ko n’iyo byaba mu ntangiriro z’umwaka utaha ariko hari ibindi bizabanza bisanzwe bibanziriza ubukwe harimo gusezerana imbere y’amategeko , gufata irembo n’ibindi kandi ngo bizaba.
Yampano avuga ko kuba umukunzi we atajya hanze ari uburenganzira bwe kandi ngo niyo bamara gukora ubukwe atazigera amushyiraho igitutu cyo kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo ko yabikora ku giti cye cyangwa akabireka.Yampano yamamaye mu ndirimbo zitandukanye haba ize n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi harimo; Uwo rizagwira’ , ‘Zikana’, Si ibyanjye’,….
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIKANA YA YAMPANO.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SI BYANJYE’ YA YAMPANO