Yabaye umubyeyi w’intangarugero wihangana ! Yabyaye abana babiri bafatanye bamubwira ko batazabaho ariko arabarera barakura

05/10/2023 14:09

Mu myaka 6 ishize, umugore witwa Chelsea Torres w’imyaka 30 nibwo uyu mugore yibarutse impanga z’abana, ariko kubwamahirwe macye bavuka bafatanye. Abaganga ntibabahaga amahirwe menshi yo kubaho ariko ubu bamaze igihe kinini kandi bameze neza.

Ubusanzwe kuvuka muri impanga z’abana ariko zifatanye, kurokoka cyangwa gukomeza kubaho kwabo bana inzobere zivuga ko biba bifite amahirwe angana na 7.5%, urumva amahirwe yo kubaho aba ari macye cyane. Nibyo byabaye kuri uyu mugore Torres ubwo yibarukaga abana be mu myaka ishize.

Gusa abo bana baje gutungurana aho abaganga batabahaga amahirwe yo kubaho ariko ubu bamaze gukura. Ikintu cyabagoye nukumenya kugenda neza cyane ko bitoje babifashijwemo na nyina ubabyara. Aba bana ubundi bitwa Callie na Carter bakaba bafite imyaka 6 y’amavuko.Uyu mugore Chelsea Torres avugako ubwo yari atwite muri 2016, ubwo yajyaga kunyura mu cyuma ngo barebe uko umwana ameze Munda, nibwo yahawe inkuru imubwira ko atwite impanga ariko zikaba zifatanye.

Icyo gihe ngo yumvaga ntakizere cyane ko abaganga bamubwiraga ko abana be badafite amahirwe yo kubaho. Abaganga bamubwiraga ko abana be nibavuka batazarenza amasaha 24 bakiri bazima, ni ukuvuga ngo umunsi ntiwari kurenga batarapfa nkuko abaganga icyo gihe babivugaga.Ubwo bamaraga kuvuka, uyu mugore avuga ko byamusabye amasaha 12 ngo amenyerane n’abana be, ndetse ngo byaramushimishije kubona abana be bameze neza. Byaje gutungurana ubwo bashakaga kubatandukanya ariko basanga bahuje igifu bityo kubatandukanya ntibyari gupfa koroha.

Kuri ubu abana bamaze gukura cyane ko bafite imyaka 6, barakundana hahandi ngo baba bumva batabatanya. Gusa ntibahuza cyane ko umwe ari umukobwo undi nawe akaba yiyumva nk’umuhungu. Aba bana bamaze kwiga kubaho ntacyo batifasha ndetsebize no kwakira abo Bose babaseka babasecyera uko bavutse.

Uyu mugore nyina wabo avuga ko kuba bariho bikomeza kumunezeza ndetse bimuha inshingano zo kubitaho, kubadoders imyenda bambara n’ibindi byinshi.

Source: metro.co.uk

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Henry Fischel wazanye icyitwa ikizamini cyangwa kubazwa mu ishuri

Next Story

MU MAFOTO : Irebere uburanga bwa Miss Uwase Raissa Vanessa wavuze ko yahuzwe abagabo by’iteka ryose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop