Advertising

Wizkid yakubise umufana urushyi

12/18/23 10:1 AM

Ubwo Davido na Wizkid bari basohokanye bagaragara basa n’abishimanye cyane, hari amashusho yafashwe Wizkid ari gukubita umufana urushyi , Davido agatabara.

 

Amakuru akomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo muri Nigeria no ku Isi, ni ikwirakwira ry’amashusho ya WizKid na Dvaido bari  mu gitaramo cy’uwitwa DJ SKYLA Tyla, cyaberaga kumucanga mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

 

Muri uko gusohoka mbere y’aho hari hasohotse amashusho y’aba bahanzi bombi bishimanye , barikuririmbira hamwe bigaragaza ubumwe n’urukundo bombi bari bafitanye.Muri iki gitaramo kandi nibwo Wizkid yaje gukubita umufana urushyi.

 

Nyuma yo gusa n’uwihaniye kwa Wizkid, Davido yagiye guhosha, abuza mugenzi we gukomeza kugaragaza imico itari myiza afasha n’uwakibiswe urushyi gutuza akihangana.

 

Benshi batewe urujijo n’iyi myifatire ya Wizkid waherukaga gutangaza ko abaye ahagaritse umuziki ubundi akita ku buzima bwe asohokana n’abandi bantu ariko akita cyane kuri Siporo.

Sponsored

Go toTop