Kugira ubuzima bwiza burya bijyana nibyo urya, Kandi ku mugore ni ngombwa ko umugore mu myanya ye y’ibanga hahora hameze neza. Rero inzobere zivuga ko hari ibiribwa umugore ashobora kutya bigatuma imyanya y’ibanga ye ihora imeze neza ndetse bigatuma yirinda indwara zimwe n’azimwe zifata mu myanya y’ibanga nka ma infection.
DORE BIMWE MURI IBYO BIRIBWA;
1.Ibijumba
Ibijumba ni byiza ku mukobwa kuko bifitemo Vitamin A ndetse ikaba ingenzi mu mubiri w’umugore ndetse bikaba byatuma imyanya yibanga y’umugore ihora imeze neza.
2.Imbuto
Ubusanzwe kurya imbuto ni byiza ku mubiri w’umuntu ariko Hari imbuto zishobora gutuma umugore ahora ameze neza mu myanya yibanga ye nkuko inzobere zivuga. Zimwe muri izo mbuto harimo Pome, inkeri,
3.Soya
Ni ngombwa ko umukobwa arya soya cyangwa ibiryo birimo soya kuko nazo ni ngombwa ku mubiri we ndetse no mu myanya y’ibanga ye. Soya yifitemo icyitwa phytoestrogen ndetse ikaba Ari ingenzi ku mubiri w’umugore.
4.Avoka
Nazo zifasha umugore mu mubiri we cyane mu myanya y’ibanga ye kuko yifitemo Vitamin B6, ikagiramo ikitwa Potassium ndetse bikaba bigira akamaro kanini cyane mu mubiri w’umuntu cyane umugore.
Mu gihe cyose wumvishe umuhumuro mubi uturuka mu myanya y’ibanga yawe bitewe nibyo wariye cyangwa wanyweye ihutire guhita ubireka.
Birashoboka ko ushobora no kwitabaza abaganga mu gihe ubibonye gutyo ndetse abaganga baguha inama zishobora kukugirira akamaro.
Source: Healthline