Advertising

‘Wamenye Waguan’ uburyo bworoshye mu kohereza amafaranga Airtel Rwanda yageneye abakunzi bayo

12/08/24 4:1 AM

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi no korohereza abakiliya babo, Airtel Money Rwanda yatangaje ko uburyo bwo gusabwa kwemeza amategeko n’amabwiriza mu gihe bakeneye kohereza amafaranga ku wundi murongo bwakuweho, ubu bakazajya bakora ihererekanya ry’amafaranga nk’ibisanzwe.

Ubu buryo bushya bwahawe akazina ka ‘Wamenye Waguan,’ bwatangarijwe mu kiganiro iyi Sosiyete y’itumanaho yagiranye n’itangazamakuru ubwo hari kuwa Kane, tariki 5 Ukuboza 2024, mu gikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Airtel Money mu Rwanda.
Airtel Rwanda - Airtel Rwanda added a new photo.

Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe, iyo washakaga kohereza amafaranga kuri nimero ikoresha umurongo utandukanye n’uwo ukoresha, wasabwaga kubanza kwemeza amategeko n’amabwiriza kugira ngo igikorwa gikomeze, ariko nyuma y’ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Ikigo Gishinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho, NCSA n’Ikigo gihuza ibigo by’Imari mu buryo bw’Itumanaho, Rswitch, n’abandi, ubu buryo bwakuweho ku bakoresha Airtel.

Ibi Airtel yabikoze mu rwego rwo kwinjiza abakiliya bayo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho ubu uramutse ukoresha Sim Card ya Airtel ushobora kohereza amafaranga ku yindi mirongo wifashishije Airtel Money, ukanze *182*1*2# ugakurikiza amabwiriza.

Si ibyo gusa kandi, kuko kugeza ubu umuntu ukoresha Mobile Money ya MTN na we yakoherereza amafaranga kuri Airtel Money bigakunda. Si ukuyohererezanya hagati y’umuntu n’undi gusa, ahubwo n’iyo wajya guhaha ugasanga bigusaba kwishyura kuri code y’ubucuruzi ya MTN na bwo bishoboka ko wishyura ukoresheje Airtel Money.

Akomoza ku buryohe bw’aka gashya bageneye abakiliya babo, Umuyobozi wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga, yagize ati: “Kuri serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga, turashaka korohereza buri muntu wese akabikora neza kandi vuba. Mbere byasabaga ko ubanza ukemeza amabwiriza ariko ubu byakuweho. Kugira ngo dufashe umukiliya twabikoze ku buryo kohereza no kwakira amafaranga adasabwa kuyemeza.”

Kwishyurana muri ubu buryo kandi bikuzanira izindi nyungu zirimo kuba iyo wohereje ayo mafaranga ku wundi murongo mu gihe ukoresha ‘Smartphone’ uhabwa kuva kuri 300MB-1GB ikoreshwa mu masaha 24, ku bafite telefoni zisanzwe bagahabwa iminota 40 ihamagara imirongo yose mu masaha 24. Abazajya babona izi mpano, ni abazajya bohereza amafaranga ari hejuru ya 1000 Frw, ndetse n’abazabikuza ari hejuru yayo.

Airtel yashyizeho ubu buryo buzwi nka ‘E-cash’ mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda yo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, bigakorwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Hamez appointed Managing Director of Airtel Rwanda | IGIHE
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Jean Claude Gaga

Umwanditsi: BONHEUR Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kuryama amasaha ahagije biri mubyakurinda agahinda ku kigero cya 22%.

Next Story

Eminem yongeye gutaramira muri “F1 World Championship” yabereye mu Mujyi wa Abu Dhabi

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop