Advertising

umunsi.com:Villa Vie Residences ubwato bw'ubuhungiro kubatishimiye Trump

Villa Vie Residences, ni ubwato buzaturwamo n’abatifuza ubutegetsi bwa Trump

11/24/24 5:1 AM

Ikigo gifite ubwato bugezweho, Villa Vie Residences, cyatanze amahirwe ku Banyamerika baherutse kubabazwa n’intsinzi ya Donald Trump nka Perezida, bemererwa urugendo mu bwato ruzamara imyaka ine Trump azamara ku butegetsi.

Ni urugendo ruzakorerwa mu bwato bw’icyo kigo bwitwa Villa Vie Odyssey, bukazanyura mu bihugu 140 hirya no hino ku Isi. Umuyobozi w’iki kigo, Mikael Petterson yatangaje ko batangiye kwiga uyu mushinga ubwo Trump yari akiri kwiyamamaza.

Ati “Twabitekerejejo mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa. Twe ntabwo twarebaga ku muntu uzatsinda kuko byigaragazaga ko uzatsinda wese, hari kimwe cya kabiri cy’abaturage kizasigara kitishimye.”

Kwishyura uru rugendo biri mu byiciro bibiri. Icya mbere ni ukujya umuntu yishyura buri mwaka cyangwa akishyura mu myaka ine. Ku mwaka umuntu umwe yishyura $80,000 (miliyoni 110 Frw) na $50,000 mu gihe hagiye umugabo n’umugore.

Ku bashaka kwishyurira rimwe imyaka ine, umuntu umwe yishyura $256,000 (miliyoni 352 Frw) cyangwa se $300,000 ku bantu babiri. Ikigo cyateguye uru rugendo, cyatangaje ko ubwitabire buri hejuru cyane kuva batangiye kubimenyekanisha.

Uru rugendo ruzatangirira mu birwa bya Caraïbes aho bazamara ukwezi kumwe, muri Amerika y’Amajyepfo bahamare amezi ane n’ahandi. Biteganyijwe ko ubu bwato buzatwara abantu 650. Abazajyamo bazahabwa ibyangombwa byose birimo ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ubuvuzi.

Ubu bwato kandi buzaba burimo Internet ku buryo abazaba baburimo bazakomeza gukurikirana ibibera hirya no hino.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubushakashatsi: Ingaruka ku bana bamara igihe kinini ku byuma bya electronics

Next Story

Ariel Wayz yongeye kugaragaza urwo akunda Juno Kizigenza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ingaruka 5 zikurikira nyuma yo kurira

Ubushakashatsi bwakozwe na Jonathan Rottenberg bwerekanye ko kimwe cya cumi cy’abantu 3000 bakoreweho ubushakashatsi bumvise bamerewe nabi nyuma yo kurira. Ibisubizo byaterwaga n’impamvu uwo
Go toTop