Hatitawe ko kugushyingirwa kw’abana ari ukubangamira uburenganzira bw’abana kandi byangiza ubuzima bw’abana, imiryango, sosiyete, n’ubukungu. Buri gahugu kagira umuco wako iyo ikaba impamvu nyamukuru yasunikiye umunsi.com kubasakusanyiriza amakaru y’ibihugu 5 muri Africa byemera ishyingiranwa ku bana bakiri bayo cyane.
1. Nigeria
Nigeria ifite umubare munini w’abashyingiranywe bakiri abana, ikaza ku umwanya wa mbere muri Afurica, nubwo itegeko ry’uburenganzira bwa muntu ribuza gushyingirwa munsi yimyaka 18.
Itegekonshinga risa nkaho ryirengagizwa muri Nigeria, bitewe nuko kandi amategeko ya islam yananiwe kwemeza amategeko yo gushyingira umwana ari uko yujuje imyaka 18 y’ubukure, bityo abakobwa bafite imyaka 12 bakunze kwisanga muri urwo ruherere rwo gushinga urugo.
2. Sudan
Muri Sudani, 12% by’abakobwa bashakanye mbere y’imyaka 15, naho 34% by’igitsina gore bashyingiwe mbere y’imyaka 18. Impamvu nyamukuru nuko sudan igendera ku mategeko ya Shariya, bituma abahungu n’abakobwa bashyingirwa bafite imyaka 10.
3. Niger
Niger ifite umubare munini w’abana bashyingirwa ku isi mu myaka 20 ishize, aho 76% by’abagore bafite hagati y’imyaka 20 na 24 bashyingirwa mbere y’imyaka 18, naho abagera kuri 28% bagashyingirwa bafite imyaka 15. Ibinyuranye n’ibyo, ubushakashatsi bwakozwe na DHS Niger-MICS 2012 bwerekana ko 6% by’abahungu bashyingirwa mbere yo kuzuza imyaka 18.
4. Somalia
Ubushakashatsi bwakozwe na MICS bwerekana ko Somalia ifite umubare munini w’abashyingiranywe n’abana ku isi, aho abakobwa bagera kuri 45% bashyingirwa mbere y’imyaka 18.
Ababyeyi bahitamo kubashyingira abakobwa babo bato kugirango birinde agasuzuguro ka rubanda cyane ko abakobwa baho bakunze guhohoterwa mugihe bagiye cyangwa bava ku ishuri.Abayobozi b’amadini kandi bemera ko gushyingirwa kw’abana bibaho kandi ntibabamagane.
5. Mali
Muri Mali 15% by’abakobwa bafite imyaka 15-19 bashakanye bafite imyaka 15, ugereranije na 18% by’abagore bafite imyaka 20-49.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 na Institut National de la Statistique bwerekanye ko 53% by’abagore bafite hagati ya 20-49 bashakanye mbere y’imyaka 18, ariko abagabo 3% bonyine ni bo bashyingiranywe, nta gushyingirwa kwanditswe ku bahungu bafite imyaka 15 cyangwa irenga.
Si Ibi bihugu gusa kuko hari nibindi bagihanganye ni ikibazo cyo gushyingirwa kw’abana, harimo nka Kenya, Ghana, na Afurika y’Epfo.
Source: pulse.com