Advertising

Ingaruka 5 zikurikira nyuma yo kurira

11/23/24 6:1 AM
1 min read

Ubushakashatsi bwakozwe na Jonathan Rottenberg bwerekanye ko kimwe cya cumi cy’abantu 3000 bakoreweho ubushakashatsi bumvise bamerewe nabi nyuma yo kurira.

Ibisubizo byaterwaga n’impamvu uwo muntu yarize. Abari mu bihe bikomeye, byitesha mutwe ariko bakarira bumvise bamerewe neza nyuma yo kurira, mugihe abafite amaganya, kwiheba, cyangwa kumva bayobewe kandi bonyine ntibigeze bumva bamerewe neza nyuma yo kurira.

Nubwo kurira bifasha gutuza, guhangana n’ihungabana no kwirinda indwara z’umutima, bishobora gukururwa n’ibibazo byubuzima bikubiyemo:

1. Kubabara umutwe
Iyo umuntu ari kurira, bihagarika imitsi yo mumaso, mu rwasaya, mw’ijosi, ndetse nibindi bice by’umubiri. Bityo iyo uri kurira bituma umutwe ndetse n’imitsi ikorana n’ubwonko bikoresha imbaraga z’umurengera. Bikaviramo kunanirwa ndetse umutwe ukakurya.

2. Umunaniro
Kurira cyane biganisha ku munaniro, niyo mpamvu abantu benshi bifuza gusinzira nyuma yo kurira.
Iyo turize, guhumeka kwacu biragorana kandi umutima wacu urazamuka ugaterera hejuru. Nyuma kuzamuka kwa amarangamutima, ibi bitera oxygen nke mu bwonko, bikagutera kumva unaniwe bikagutea ibitotsi.

3. Amaso arabyimba
Kubyimba amaso nyuma yo kurira biterwa no kwaguka kw’imitsi yo mu maso. Igitangaje kurusha ibindi abantu batazi nuko, amarira yawe aturuka kumaraso yawe.
Niba urira cyane, imiyoboro y’amaraso ikikije amaso yawe izaguka kugirango yongere amaraso muri atambera mu myakura yo mu jisho ndetse biviramo kubyimbwa kwayo.

4. Migraine
Ni ububabare bukabije buza kumutwe no mumaso, akenshi kuruhande rumwe, kandi bishobora kugaragara ahantu hose mumaso, mumutwe, nijosi.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kurira bishobora gutera autonomic nervous aho imitsi igangarana igakomera, bikaviramo migraine. Siho gusa ubushakashatsi bwashyize ahagaragara kuko hari n’abantu ba babara ahagana ku zuru ibizwi nka Sinus headache

Sponsored

Go toTop