Victor Osimhen wo muri Nigeria, yafashije ikipe akinamo ya Galatasara yo muri Turikiya kwegukana igikombe cya Shampiyona ya ‘Super Lig’ kije cyiyongera ku bindi bikombe 19 yari ifite. Muri uwo mukino , Victor Osimhen yatsinzemo ibitego 2 mu gice cya Kabiri.
Victor Osimhen wageze muri Galatasaray mu mpeshyi y’umwaka wa 2024 yatsinze igitego cya Kabiri cyagiyemo ku munota wa 46’ w’umukino nyuma y’icyari kimaze gutsindwa na mugenzi we Baris Yilmaz.
Ikipe ya Galatasaray yinjiye mu mukino wa nyuma wabereye kuri Kaylon Stadyum i Gaziantep ari bo bahabwa amahirwe menshi yo gutsinda umukino kandi ubwo Baris Alper Yilmaz yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 5 w’umukino gusa ikipe ya Trabzonspor ntabwo yigeze yongera kwigaragaza.
Hashize umunota umwe gusa igice cya Kabiri gitangiye, Rutahizamu ukomeye wo muri Nigeria , Victor Osimhen yanyeganyeje inshundura, atsinda igitego cya Kabiri (46’), biturutse ku mupira yari ahawe na Yunus Akgun. Ni igitego cyaturutse ku ishoti riremereye yateye rikanyura ku ruhande rw’iburyo mu gice cyo hasi y’izamu.
Ku munota wa 63, Akgun yongeye kwibuka Victor Osimhen amuha umupira wavuyemo igitego na none ku mupira wa nyuze mu ruhande rw’ibumoso. Ku munota wa 72’ w’umukino Victor Osimhen yavanwe mu kibuga hajyamo Dries Mertens.
Umukino warangiye ari ibitego 3:0’ , ikipe ya Galatasaray yegukana igikombe yaherukaga muri 2020, ubwo yatwaraga icya 19.

Muri Shampiyona yo muri Turukiya, Galatasaray niyo ya mbere n’amanota 86 mu gihe iya kabiri Fenerbahce ifite amanota 78 naho Besiktas ya Gatatu ikagira amanota 58.
Kuva yagera muri Galatasaray , Victor Osimhen yabaye inking ya mwamba y’iyo kipe ndetse aba umwe mu bakinnyi bagenderaho muri Shampiyona no mu yandi marushanwa aho mu marushanwa yose amaze gutsinda ibitego 35 harimo 2 yatsinze ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Galatasaray , yashinzwe mu 1905 , ikaba ibarizwa mu Mujyi wa Istanbul. Ni ikipe ibarizwa muri Galatasaray Sports Club, ndetse ikaba umunyamuryango wa Galatasaray Cooperation Committee ibarizwamo n’ikigo cy’ishuri cya Galatasaray High Schooll.
Iyo kipe yatangiye gukina muri icyo gihe ari ikipe y’ikigo cy’ishuri aho yakuye andi mazina bakunda kuyita bahinnye asanzwe bakavuga ‘GS Gala’ cyangwa Gs Saray’.Ni ikipe iyoborwa na Dursun Ozbek naho umutoza Mukuru wayo akaba ari Okan Buruk.
Ku rundi ruhande, Victor Osimhen , ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko wavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria akaba avuka kuri se witwa Patrick Osimhen ndetse nawe akaba afite umwana w’umukobwa witwa Haly wavutse muri 2022. Victor Osimhen , ni umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse akaba ari nawe watsinze Amavubi 2:0 mu mukino ikipe y’Igihugu cye iheruka gukinamo n’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
