Urubanza rwageze hagati Karasira Aimable abwira Umucamanza ati “Ndigendeye”

15/05/2023 16:09

*Yageze ku Rukiko afite Bibiliya 2. Bibila Ntagatifu na Bibiliya Yera

Aimable Karasira Uzaramba uzwi cyane nka “Professor Nigga”, yongeye kwitaba urukiko mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yavuye mu rukiko iburanisha ry’umunsi ritarangiye “ageze hanze avuga ibitutsi biteye isoni”.

Aimable Karasira hari raporo y’umuganga witwa Dr. Muremangingo Arthur aherutse gusohora, igaragaza ko uyu mugabo afite uburwayi butandukanye burimo ubwo mu mutwe.

Aimable Karasira waje ku rukiko afite Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Yera n’impapuro mu ntoki, yatangiye umwunganira mu mategeko, Me Evode Kayitana agaragaza ko raporo yatanzwe na muganga Arthur ko Karasira afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse anarwaye indwara zitandukanye.

Me Kayitana yavugaga ko muganga Arthur bamaranye icyumweru amwitaho, nyuma haje abandi baganga babiri nk’uko urukiko rwari rwategetse, batatu.

Karasira yarabyanze asaba ko asubira muri gereza.

Me Kayitana ati “Raporo ya muganga Arthur ni yo kuko n’abo bandi bari baje ngo bafatanye bamwemereye kuyikora, ndetse ni na we ubakuriye, ikwiye guhabwa agaciro.”Me Kayitana yavuze ko raporo urukiko rwashakaga rwayihawe. Yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko umukiliya we akwiye kuba umwere, kuko abaganga barimo n’undi muganga witwa Chantal babonye umukiliya we Aimable Uzaramba Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe.
Aimable Karasira yavuze ko aho yari ari mu bitaro bya Caraes Ndera yari acunzwe n’umucungagereza ufite imbunda, kandi kuva mu 1994 atinya imbunda agira ubwoba iyo ayibonye.

Ati “Ni njye wisabiye kuva mu bitaro kuko numvaga uburwayi bwange buri kwiyongera, kandi ibyo ndegwa n’ibyo ndwaye ni bimwe.”
Bwana Karasira yavuze ko uburwayi bwe burimo no guhangayika bihoraho. Ati “Umuntu uhangayitse bihoraho, ntashobora gutekereza neza.”
Karasira Uzaramba ahagurutse yabwiye urukiko ati “Ibi mubimbwirire abanyarwanda harimo na Perezida wa Repubulika. “Ibyo mvuga n’ibyo nkora nanjye sinjye, ndarwaye”.”Karasira kandi yabwiye abacamanza n’ubushinjacyaha ko uwo bakorera ari umwe ikibatandukanya ari imyenda bambaye.
Umucamanza yagendaga amubwira ko ibyo ari kuvuga hari aho ari gutandukira.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Karasira Aimable yaranze itsinda ry’abaganga akagenda yabikoze nkana kandi yabigambiriye, bityo ubushinjacyaha bukaba butemera iyo raporo yakozwe na Dr. Muremangingo Rukundo Arthur ari yo kuko itujuje ubuziranenge.Ubushinjacyaha burabishingiraho ko Karasira atasuzumwe n’abaganga batatu nk’uko urukiko rwari rwabitegetse.

Ubushinjacyaha buti “Iyo raporo yakozwe n’umuganga umwe, birakwiye ko Karasira asuzumwa n’abaganga batatu batandukanye, banaturutse mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, CHUB na Caraes Ndera. Gusa Caraes Ndera izabe ariyo ikora iyo raporo, kandi muganga Arthur ntazongere kumusuzuma kuko yagaragaje uruhande rwe.”

Karasira yakoze ibisa nk’imyigaragambyo ageze hanze…
Karasira yabanje guhaguruka atabiherewe uburenganzira n’urukiko, umucamanza amubaza impamvu ahagurutse.
Karasira ati “Ngiye kwihagarika!” Umucamanza ati “Icara si uko mu rukiko bitwara.” Karasira ati “None Nyakubahwa mucamanza nihagarike aha?” Umucamanza ati “Icara”. Uyoboye inteko iburanisha Antoine Muhima yahise ategeka ko iburanisha riba risubitswe Karasira akikiranura n’umubiri.
Nta munota washize, Karasira Uzaramba Aimable aragaruka mu rukiko.

Umucamanza akomeza iburanisha aha ijambo Ubushinjacyaha bukomeza kuvuga, maze Karasira ahita ahaguruka. Agira ati “Nyakubahwa mucamanza ibiri kuvugirwa hano, ndumva bishobora gutuma nkora ibyaha, ndigendeye!”
Umucamanza yavuze ko niba adashaka gukomeza iburanisha yakwigendera, maze iburanisha rirakomeza ariko mu mwanya wa Karasira Uzaramba havuga umunyamategeko we.

Karasira hanze y’urukiko yahavugiye ibitutsi biteye isoni
Aimable Karasira Uzaramba hanze y’urukiko yavugaga amagambo akakaye, kandi cyane (tutifuje gutambutsa) arimo ay’urukuzasoni, icyarimwe n’ibitutsi.Bwana Aimable Karasira wicajwe hasi n’abacungagereza, bahise bamwambika amapingu ariko ntiyabikanzwe, na bo ubwabo yabatukaga, mu minota irenga 30 yamaze avuga, anatukana.

Abacungagereza bafashe umwanzuro wo kumwinjiza mu modoka, aranga ngo ntiyinjira mu modoka adasinye kuri dosiye ye, ngo bataba bakomeje kumukorera icyo yise “ikinamico”.Babanje kubihariraho na we, ariko birangira asubijwe mu rukiko ajyanwa gusinya kuri dosiye ye.

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga no kuri YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Yunganirwa na Me Gatera Gashabana utari uhari kuko yagiye hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi, ndetse na Me Evode Kayitana wari umwunganiye none.Yavuze ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura.

Biteganyijwe ko Aimable Karasira Uzaramba azafatirwa icyemezo taliki ya 17/05/2023 niba azongera gusuzumwa indwara avuga, cyangwa niba ibyo muganga Dr. Arthur Muremangingo Rukundo yakoze bihagije.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikwe.

UMUSEKE

Advertising

Previous Story

Dore uburyo umugabo yakoresha bukamufasha kongera ingano y’igitsina cye mu burebure no mu mubyimba

Next Story

Musanze: Ubuyobozi bwasobanuye iby’umunyeshuri wapfiriye mu kigo yigagamo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop