Advertising

Umwunganizi wa P Diddy yemeje ko umukiriya we akomeje kumererwa neza ! Byinshi ku kirego cye

30/09/2024 08:01

Sean “Diddy” Combs akomeje kugira intekerezo nzima aho afungiye muri Gereza ya Brookly ari naho yari yashyiriwe muri ‘Suicid Watch’.

Umwunganizi wa Combs, Marc Agnifilo, yabwiye TMZ ati:” “Ari kugenda agira intekerezo nziza cyane”.Ibi yabivuze ubwo yibutswaga ko umukiriya we yandagaye cyane ndetse ko ngo ashobora no kumara umwaka urenga afunzwe ataraburanishwa.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko P Diddy , ameze neza kandi  ko ubuzima abayemo ari bwiza cyane. Ati:” Marana amasaha menshi nawe buri munsi. Arashikamye rwose, yitaye cyane ku bwirinzi bwe no ku buzima bwe busanzwe”

Yakomeje agira ati:”Yibanda cyane ku kugerageza gukosora ibitagenda neza mu buzima bwe, kandi ibi bimwongerera imbaraga n’icyizere bizamufasha guhangana n’ibi bihe bikomeye.”

Combs, ukurikiranweho ibyaha byo gucuruza abantu no kugira uruhare mu bikorwa by’ubushukanyi, yashyizwe mu kato ko gukumira kwiyahura [Suicid Watch], iminsi mike nyuma y’uko atabwa muri yombi, aho afungiwe muri gereza ya MDC Brooklyn, mu cyiciro cyihariye kure y’izindi mfungwa.

Iyi gereza izwiho kuba ifite amateka mabi yo kugora imfungwa, aho haherutse gufungirwa abakoze ibyaha byo gufata ku ngufu nka R. Kelly na Ghislaine Maxwell. Combs kandi afungiye hamwe na Sam Bankman-Fried, ukurikiranyweho ibyaha by’uburiganya bwa cryptocurrency, aho bombi bafungiye mu gice kimwe cya gereza ya Brooklyn.

N’ubwo bimeze gutyo, itsinda ry’abamwunganira riravuga ko Combs adafite ibitekerezo bibi birimo no kwiyahura.Bavuga ko hari umugani basanzwe bakoresha ubafasha kumva ko P Diddy ntakibazo afite ndetse ko bazamurenganura.

Ati:”Mu biro byacu, dufite umugani tugira duti: ‘Ntumbwire icyo nakoze nabi, mbwira icyo nakora gikurikiyeho.Kandi niho ahagaze ubu”.

Combs ashinjwa guhatira abagore kujya mu bikorwa byo gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, ibikorwa akenshi byafashwe amashusho mu gihe we yareberaga cyangwa nawe agakinisha abafatwaga ayo mashusho nk’uko ikirego cy’ubushinjacyaha bwa Leta kivuga.

Bivugwa ko Combs yajyanaga abo bagore mu mishinga ye  akenshi ababeshya ko ari mu rukundo nabo  maze akabaha ibiyobyabwenge kugira ngo bakomeze kumwumvira no kuba abagaragu be.

Ibyo bikorwa byo gusambanya abagore byashoboraga kumara iminsi myinshi, maze Combs n’abo bagore bagahabwa serumu nyuma yo gusoza ibyo bikorwa mu rwego rwo kugarura ingufu zashize nk’uko abashinjacyaha babivuga.

Abakozi be bashinjwa gufasha mu gutegura ibyo bikorwa, bategura ingendo, bakabika ibyumba by’amahoteli aho ibyo bikorwa byaberaga, ndetse bagategura n’ibikoresho birimo ibiyobyabwenge, amavuta ya Baby Oil, n’ibindi.

Mu iperereza ryakorewe mu ngo za Combs muri Miami na Los Angeles muri Werurwe, abashinzwe umutekano babonye amacupa 1,000 y’amavuta n’imbunda eshatu za AR-15

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umutoza wa FC Barcelona yasobanuye impamvu yatsimzwe na Osasuna

Next Story

Uburyo bwo gutega gitambara ku Bagore: Umuco, Uburanga, n’ubuhanga mu myambarire

Latest from Imyidagaduro

Go toTop