Advertising

Uburyo bwo gutega gitambara ku Bagore: Umuco, Uburanga, n’ubuhanga mu myambarire

30/09/2024 08:29

Gutega igitambara ku bagore ni umuco umaze imyaka myinshi, ufite ubusobanuro butandukanye bitewe n’aho umuntu atuye, umuco akomokamo, cyangwa imyumvire afite ku mwambaro.

Igitambara ku bagore nti gikoreshwa gusa nk’umwambaro w’isuku cyangwa ikirinda umutwe, ahubwo gishobora kuba ikimenyetso cy’ubwiza, icyubahiro, n’ubuhanga mu myambarire. Uwambaye umwenda ateze n’igitambara bigira ibisobanuro

Mu bice byinshi by’Isi, cyane cyane muri Afurika no mu bihugu by’Abayisilamu, gutega igitambara bifite inkomoko ku mateka n’umuco gakondo. Ku bagore bo muri Afurika y’Iburasirazuba, nk’u Rwanda, Uganda, Tanzania n’ibindi bihugu, igitambara kigaragaza amateka yo ku nkomoko y’umuco, ndetse n’imyemerere nk’uko twabivuze haraguru.

Mu Rwanda, gutega igitambara byari bisanzwe cyane ku bagore bakuze ndetse no mu birori byo hambere, aho cyafatwaga nk’ikimenyetso cy’icyubahiro.

Muri iki gihe, gutega igitambara nti bigira gusa imiterere y’umurage w’umuco, ahubwo byageze ku rundi rwego mu buhanzi no mu bijyanye n’imyambarire. Abagore bakoresha amabara n’uburyo bitondekanya ibigize igitambara kugira ngo berekane uburanga n’ubushake bwo gusa neza kwabo.

Ibitambaro bitandukanye bigaragaza ubukire bw’imico, aho usanga n’amabara yatoranyijwe mu bitambaro ari ikimenyetso cy’umunezero, icyubahiro cyangwa ibirori by’umwihariko.

Imiterere y’Ibitambaro n’Uburyo bwo Kubitega

Uburyo bwo gutega igitambara bwagiye butandukana bitewe n’akarere, kandi hakaba hari uburyo bwinshi bugenda bushimisha abakunda iyi myambarire. Urugero, hari uburyo bwo gutega igitambara busanzwe buzwi nka “Gele” cyane mu karere k’Afurika y’Uburengerazuba, aho ibitambaro binini bifatirwa ku mutwe mu buryo buteguye neza, bigakora ibishushanyo by’inyuma by’ubuhanga kandi bikurura amaso.

Abagore benshi bahitamo gutega igitambara mu gihe bashaka kuryoshya ibirori cyangwa ibihe runaka bikomeye mu buzima, harimo nk’ubukwe, ibirori by’umuryango, cyangwa gusura abantu bakuru cyangwa bubahwa mu muryango.

Uburyo bworoshye bwo gutega igitambara busanzwe bukoreshwa n’abakobwa n’abagore batandukanye, harimo n’abafite imyizerere y’idini cyangwa umuco ubyemera nk’Abayisilamu, aho igitambara gifatwa nko kwiyoroshya k’umugore aca bugufi imbere y’umugabo we.

Ubuhanga mu Kubitega no Guhanga Uburyo Bushya

Ikiranga abantu b’ubu ni uko bagira ubuhanga bwo guhanga udushya mu gutega igitambara bakagitega ku buryo nta gisigara inyuma. Abagore benshi bashyira imbaraga mu gukora uburyo bushya  mu kubitega, bikajyana n’imiterere y’umwambaro wabo bagamije ko abandi babareba babigana ubwo bikaba uruhererekane gutyo.

Hari abagore benshi bamaze kuba abahanga mu gutega igitambara mu buryo bushya kandi bugezweho, bakoresheje ibitambaro birimo imirimbo, indabyo, imisatsi cyangwa ibindi bikorwa by’ubugeni.

Nubwo uburyo bwo kubitega butandukanye bitewe n’imiterere y’akarere, ubu buryo bw’imyambarire bwakomeje kuba ikimenyetso cy’ubwiza, ubwitonzi, n’ubwiza bw’umuco gakondo. Mu buzima bw’abagore benshi, gutega igitambara ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byerekana ishema ryabo no gutanga ubutumwa bw’imyambarire batabanje kuvuga.

Igitambara rero ni umwambaro wihariye ku bagore, ufite umwanya ukomeye mu gutuma baberwa, bakagaragara neza, kandi bakiyubaha.

Previous Story

Umwunganizi wa P Diddy yemeje ko umukiriya we akomeje kumererwa neza ! Byinshi ku kirego cye

Next Story

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.   Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop