Umuvugabutumwa wavukanye ibitsina bibiri avuze ko ubu afite abana babiri n’ubwo yavutse ameze uko

11/08/2023 18:54

Uyu muvugabutumwa uzwi ku izina rya Dallan wo mu gace ka Kisumu mu gihugu cya Kenya ngo burya yavukanye ibitsina bibiri.

Ni ukuvuga ngo si umugore cyangwa se umugabo kuko byose nibyo cyane ko afite ibitsina bibiri byombi igitsina gore ndetse n’igitsina gabo.Ubu ngo afite abana babiri Kandi yibyariye.

Yavutse ku mubyeyi umwe wo muri Kenya undi we ni uwo muri Zanzibar.Yakuriye mu buzima bukomeye kuko abakobwa bamwitaga umuhungu naho abahungu bakamwita umukobwa mbese ntawifuzaga gukina nawe.

 

Yakundaga kwambara nk’abahungu ariko ubwo yagiraga imyaka 14 yatangiye kujya abyambara byose. Ku myaka ye 24 nibwo umwe mu bagokobwa basenganaga yamusabye urukundo baca bakundana utyo.

 

Ababyeyii be baramushyigikiye ndetse babwira umukunzi we ikibazo afite. Baje gukora ubukwe ndetse baza kubyara umwana w’umuhungu.

 

Nyuma baje kugirana amakimbirane baratandukana arinabwo umugore we yaje kugenda avuga vuga inkuru hirya no hino ko burya Dallas afite ibitsina bibiri.Nyuma uyu Dallas ufite ibitsina bibiri yaje gukunda umugabo basenganaga ndetse aza no kumutera inda.

 

Nyina umubyara niwe wamwitayeho mu rugendo rwe rwo gutwita kuko ari ubwambere byari bimubayeho mpaka yibarutse umwana.

Yaje kwakira uko yavutse ameze ndetse ubu akangurira abandi bameze nkawe kumva ko ari abantu nk’abandi nubwo bavutse batandukanye n’abandi.

Ubu ni mama akanaba papa w’abana be uko ari babiri umukobwa ndetse n’umuhungu.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Doyin yatangaje ko afite irari ryinshi rimusaba kuryamana n’umuherwe Kiddawaya

Next Story

Umukobwa yagaragaye akubita nyina umubyara amuziza guhora azana abagabo bagahora batera akabariro munzu yabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop