Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Nyabiondo uri muri Teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Amakuru avuga ko uyu mutwe wa M23 wafashe aka gace kuri uyu wa 09 Werurwe, 2025.
Gufata aka gace ka Nyabiondo , bibaye nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo za Leta, FARDC zari ziri gufashwa n’undi mutwe witwa APCLS uyoborwa ‘uwitwa Janvier Kalahirisi na M23 irwanira uburenganzira bw’abanyekongo bazizwa ururimi bavuga.
Uyu mujyi wa Nyabiondo uherereye mu Murenge wa Oso-Banyungu, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma ahafite uburebure bungana na KM 110.
Iyi mirwano yatumye abatari bake, bahunga ibyabo nk’uko Radio Okapi ibitangaza berekeza ahitwa Kashebere mu muvura itari yoroshye.
Gufata Umujyi wa Nyabiondo, byatumye M23 yegera hafi ya Walikare agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro ahari ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikomeye birimo Alpha Mines.
Iyi Alpha Mine ikaba ari muri Km180 kugira ngo ugere mu Mujyi wa Goma ndetse ikaba yaratangiye ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro muri 2019.
Iyi Alpha Mine, iri mu Mushinga witwa Kerkabasha wo muri Eritrea.
Kugeza ubu umutwe wa M23 ni wo ukiyobiye Umujyi wa Masisi ahakomeje kubera imirwano FARDC , Wazalendo n’ingabo z’Abarundi bashaka gukuramo M23.