Advertising

Umusore wari ukurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben yabaye umwere

12/06/2024 14:32

X Dealer wasabirwaga n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka ibiri bivugwa ko yibye Telefone ya The Ben , yagizwe umwere n’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024.Mbere yo gusoma uru rubanza, yabanje kuvuga uko byagenze guhera tariki 05 Ukwakira 2023 kugeza ubwo rwasomwaga.

Uru rwari urubanza rushamikiye ku bitaramo The Ben yakoreye mu Burundi aho byakuruye impaka byinshi ndetse hagatangira umwuka udasanzwe hagati y’abafana ba The Ben na Bruce Melodie, aho byavugwaga ko Bruce Melodie ngo yashakaga kubyangiza.

Muri uru rubanza , Ubushinjacyaha bwaburanye buvuga ko X Dealer yibye iyo Telefone yo mu bwoko bwa iPhone mu gihe X Dealer we yabikanaga.

Mu rubanza , X Dealer yavuze ko atumva uburyo yari bwibe iyo Telefone nyamara hari hari amashinzwe umutekano wa The Ben. X Dealer kandi yavuze ntaho yari binyure umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella wari waherekeje umugabo we.

Nyuma yo gusesengura ibyo byose, Urukiko rwasanze , nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze bituma X Dealer agizwe umwere.Urukiko rwatangaje ko hagize Uwifuza Kujurira afite iminsi 30.

Isoko: Inyarwanda.

Previous Story

Platini P yageneye umuhungu we impanuro – VIDEO

Next Story

Perezida wa Congo yasabye ingabo ze gutera u Rwanda zikarwomeka ku gihugu cye

Latest from Imyidagaduro

Abafana ba Bushali basogongeye kuri Album ye

Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yasogongeje abakunzi be kuri Album nshya yise ‘Full Moon’ yashyize hanze nyuma y’igihe ayishyujwe n’abafana be. Ni igikorwa
Go toTop