“Water and Garri” ni Filime ya Tiwa Savage umuhanzi ukomeye muri Nigeria no muri muzika ya Afurika muri rusange. ‘Water and Garri’ izasohoka tariki 10 Mata nk’uko yabigangaje agishyira hanze urupapuro ruyishishikariza abantu.
Izaba ari inkuru ya Aisha [ Savage ] usanzwe akora imideri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa muri iyi Filime bakazerekana uyu mukobwa agaruka iwabo nyuma y’imyaka 10 muri ayo Mahanga.Muri uku kugaruka kwe, azasanga mu gace k’iwabo hiberayo ubugome no kwangizanya.
Iyi Filime izagaragaza ko uyu mukobwa wari uvuye hanze, yaje kwakira gukomeza kubana n’umuryango we , inshuti zo mu giturage.’Water and Garri’ ni Filime yafatiwe cyane mu Mujyi wa Cape Coast .Iyi Filime irimo ibyamamare muri Cinema nka Mike Afolarine, Andrew Buting, Jemima Osunde.Water and Garri ya Tiwa Savage, izagaragaramo ibihugu 240 byo ku Isi yose.
AMWE MU MAFOTO AZAYIGARAGARAMO