Umunyamakuru Mutesi Scovia yakuye urujijo ku nkuru ziri guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, ko Oswald Mutuyeyezu wa Radio Tv 10 uherutse guhembwa nk’umunyamakuru w’umwaka agahabwa miliyoni 7 Frw atari azikwiye ahubwo zari kwegukanwa na Mutesi Scovia.
Abavuze ibyo babishingiye ku kuba Mutesi Scovia amaze kwamamara mu gukora inkuru zikorwa na bake mu banyamakuru mu Rwanda, nko kujya kuganira n’abayobozi ba M23 n’ab’igisirikare cya Uganda.
Abinyujije ku Rukuta rwe rwa X, Mutesi Scovia yatangaje ko Oswald Mutuyeyezu wamamaye nka Oswakim bashobora kuba batazi ibigwi bye, ndetse ko ari we wamwinjije mu itangazamakuru bityo ko amwubaha ndetse akaba yari akwiye icyo gihembo.
Asubiza umwe mu bagerageje kugaragaza ko mu itangwa ry’ibi bihembo hashobora kuba harimo ikintu kidasobanutse, Mutesi yagize ati ‘‘Uwagitwaye ntumuzi ni yo mpamvu ubivuga utyo, ibiganiro nkora ni we wampaye ‘micro’ mwese muramenya. Ndamwubaha kandi ndamukunda, namwe mu bikore mutyo rwose!’’
Oswald Mutuyeyezu yahambwe izo miliyoni 7 Frw mu bihembo ngarukamwaka bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) bahemba abanyamakuru babaye indashyikirwa.
Si n’ihame ko umunyamakuru wamamaye mu gukora inkuru n’ibiganiro byiza yakwegukana mo igihembo, mu gihe we ubwe ataba yarafashe iya mbere ngo yiyandikishe mu bashaka kubihatanira. Iyi ni imwe mu mpamvu hari abandi banyamakuru bakomeye ndetse banazwi mu Rwanda batagaragara ku rutonde rw’ababihabwa.