Advertising

Amateka ya Coach Gael ufatwa nki ishyinga ry’imbere mu myidagaduro yo mu Rwanda

11/04/24 16:1 PM

Ntibigisaba kubaza umuntu uwo ari we wese izina Coach Gael, ariko ni bake bazi ko afite imyaka 36, impamyabumenyi ya Kaminuza mu mibare yakuye mu Buhinde, yigeze gukora akazi gaciriritse kugera yinjiye mu bucuruzi bw’amazu anafungura kompanyi zitandukanye, ubu akaba yafunguye Kigali Universe y’arenga Miliyari 2Frw kandi acyongeramo andi.

Bamwe bamuzi nk’umujyanama w’abahanzi, abandi nk’umucuruzi, umushoramari, umuvugabutumwa, n’ibindi byinshi yanyuzemo kugera aho ageze ubu.

Coach Gael ari mu bagabo bamaze gushinga imizi mu mujyi wa Kigali. InyaRwanda igiye kukugezaho amakuru y’ubuzima bw’umugabo w’umukire Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael uherutse gutaha ku mugaragaro Kigali Universe – inyubako ikomatanyije ibikorwa by’imikino ikaba imaze gutwara agera kuri Miliyari 2 Frw.
Umukire Coach Gael yavukiye mu Burundi, yiga Kaminuza mu Buhinde. Ni umugabo wubatse, ufite n’abana. Yabonye izuba mu 1988. Guhera mu 2013 yari atuye muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni umucuruzi, umushoramari n’umujyanama mu birebana n’ubushabitsi.

Nyuma y’ibyo ni umuntu ukunda Imana, bikajyana no gukunda abantu, ni ko yizera. Iyo bigeze ku mafunguro, yishimira cyane gusangira n’abantu ubugari n’inyama z’ihene. Yavukiye mu Burundi ari na ho yatangiriye kwiga, aza gukomereza mu Rwanda amashuri abanza n’ayisumbuye.

Coach Gael avuka mu muryango w’abana 5. Umukuru mu muryango wabo ni umukobwa, we akaba imfura mu bandi bahungu bane basigaye. Coach Gael ni intiti mu mbare kuko ayifitemo Master’s.

Amashuri ya Kaminuza yayatangiriye muri Uganda muri Kaminuza ya Makerere aho atatinze kuko yahise ayakomereza mu Buhinde. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Imibare n’Ibarura mibare [Statistics&Mathematics] n’icya Gatatu cya Kaminuza mu Mibare yakuye mu Buhinde muri 2012.
Yageze muri Amerika mu mwaka wa 2013. Muri Mata 2014 ni bwo Coach Gael yatangiye gukora imirimo itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko mu mezi ya mbere, yabanje gushaka ibyangombwa bimwemerera gukora.

Ni umugabo wabanje kugorwa no kwakira ubuzima bwo kubaho akora akazi gaciriritse ko guterura amakarito, gukora mu rugo, kwita ku ipusi n’ibindi.

Gusa nyuma yaje kubyakira, yanga guheranwa n’agahinda, yishakamo ibisubizo ashingiye ku nkuru y’uko abakomeye bava ahakomeye. Aho ni ho yahereye atangira kwizigamira yirengagije byinshi nko kugura za telefone zihenze, imodoka zihenze no kuba mu nzu zihenze.

Igihe kimwe yigeze kubaho arara mu modoka, igihe kijya kugera ku mwaka, akajya acumbika bishingiye ku kuba yarakuriye mu muryango w’abana benshi kandi ukagira abashyitsi, ibintu byatumaga atitinya, yisanga kuri buri umwe.

Muri ibyo byose intego yari ukugira ngo abashe kugira ibyo ageraho, azave mu buzima bwo gukorera abandi, ahubwo na we atangire kwikorera no gutanga akazi.

Icyo gihe yakoraga ahantu hane hatandukanye ku buryo yinjizaga byibuze ibihumbi bitandatu by’amadorali mu kwezi mu masaha 120 yakoraga mu cyumweru.

Muri ayo mafaranga byibuze kubera kwizirika umukanda yabashaga kwizigamira ari hagati y’ibihumbi bitatu kugera kuri bitanu by’amadorali buri kwezi. Gahunda yari afite ikaba yari iyo kwizigamira ibihumbi 50 by’amadorali na we agatangira kwikorera.

Ibi yabifatanyaga no kwiga ku birebana n’ubucuruzi bw’amazu. Ubwo yari amaze kugera ku ntego yihaye, yafashe umwanzuro ajya gutura hirya y’umujyi, ahagura inzu ifite n’aho yakodeshaga akaba yarayiguze yitabaje ubushobozi yari afite na Banki.


numwe mubagwizatunga batanga ikizere cyubuzima

Icyo gihe abapangayi ayo bishyuraga ni yo yahitaga aha Banki.
Iyo nzu niyo yashakiyemo umugore we Amanda, biha intego yo kugura inzu zigera kuri eshatu buri mwaka. Intego yari ukugira inzu esheshatu ku buryo n’iyo bava mu kazi babaho nta nkomyi.

Ikintu kindi cyafashije Coach Gael harimo kuba yarashatse abantu bo kumufasha banafite ibyo bamurusha nka ba Miliyoneri mu madorali batunze izigera muri magana 300 kugera kuri 400 muri Amerika.

Urugero nk’umusaza wamufashije kugura inzu nyinshi yatangiye amufasha kumenya imibare y’imitungo ye, amafaranga y’ubukode n’ibindi, birangira babaye inshuti. Akazi k’uyu mugabo kugeza ubu gashingiye ku gucuruza inzu aho azigura akanazigurisha, kuzivugurura no kuzubaka.

Mu Rwanda azwi nk’umushoramari mu myidagaduro binyuze muri 1:55AM, siporo binyuze muri UGB ikipe ya Basketball. Aherutse gufungura Kigali Universe aho afitiye inzozi zo gukomeza kwinjira no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo n’imyidagaduro.


Coach Gael n’muryanago we

Mu buto bwe, Coach Gael yatojwe ko kugira icyo ugeraho hari icyo ubanza gutanga, akaba yarakuranye inzozi zo kuzaba Guverineri wa Banki akajya asinya ku note.

Previous Story

Ibanga ryihishe mu nyanya ni ikawa

Next Story

Umunyamakuru Mutesi Scovia yagize avuga ku gihembo cyahawe Oswald Mutuyeyezu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop