Advertising

Kizz Daniel agiye gufata ikiruhuko cy’umwaka adakora umuziki

11/16/24 16:1 PM
1 min read

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Kizz Daniel yahamije ko nyuma yo gushyira hanze Album ye nshya yise Uncle K azafata akaruhuko akajya kure y’ibikorwa bya muzika.

Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika ya Afurika by’umwihariko muri Nigeria aho yako indirimbo nyinshi zikamenyekana no mu Rwanda hano iwacu.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:”Vuba aha, ariko 29 Ugushyingo 2024, ndashyira hanze Ep yanjye nshya nize Uncle K. Nyuma yayo nta ndirimbo, nta n’ikindi nzabaha nzafata akaruhuko kugeza muri 2026″.

Kubera izina afite muri muzika ya Afurika benshi ntabwo bakiriye neza umwanzuro wa Kizz Daniel,icyakora nawe ntabwo yigeze atangaza mu by’ukuri icyo azaba ahugiyemo.

Woju ni indirimbo yakunzwe cyane Kizz Daniel yakoranye n’abarimo Davido , Tiwa Savage bahaye akazi African Queen n’abandi.

Kizz Daniel afite Album nyinshi dore ko yatangiye gushyira muri 2016 nyuma y’imyaka ibiri ageze muri muzika.

Sponsored

Go toTop