Umuhanzikazi w’ikizungerezi Aulah Off yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Voma’ –VIDEO

30/03/2023 14:38

Umwe mu bahanzikazi umuziki nyarwanda ufite bari kwitwara neza Aulah Off , yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Voma’ yiganjemo ubutumwa bwo kwemezanya hagati y’abakundana.

Aulah Off asobanura aho yakuye igitekerezo cyo kwandika no gukora iyi ndirimbo , yavuze ko hari ubwo abakundana ubwabo bahitamo kwemezanya aho umwe aba yiyemeza ibyo azakorera mugenzi we bigatuma urukundo rwabo rurangwa n’umunezero ndetse n’ibyishimo gusa.

Yagize ati:” ‘Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse mu kuba urukundo rw’ubu rwarajemo ibintu byo kwemezanya cyane hagati y’abakundana ubwabo aho umwe muri bo yigira inama yo kwiyemeza ibyo azajya akorera umukunzi we bikamubera ibidasanzwe ndetse bikamurenga kubera ibyishimo aba yakuyemo.Nanjye rero nashakaga kugaruka kuri uwo munezero baba bahana ndetse no kugaragaza ko urukundo rw’ukuri rukiriho”.

Ubusanzwe Aulah Off [Irabashaka Louise Aulah] , yavutse ku wa 12 Nyakanga 2002. Yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2021 akaba aribwo yatangiye gukora ku muzingo we wa mbere uzaba urimo indirimbo ye yambere yise ‘Sosiso’ yagiye hanze mu mwaka wa 2022. Aulah Off ukorera umuziki we munzu itunganya umuziki yitwa ‘The Beam Entertainment’ ikorerwamo na Laser Beat ari nawe uri gukora kuri Album ye yambere azita ‘Umwamikazi wa Mbere’.

Aulah Off ubu yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise ‘VOMA’ ikaba yasohokanye n’amashusho yayo nk’uko yari yatangarije abakunzi be ko nta ndirimbo ye izajya hanze idafite amashusho.

Aulah Off yahamirije Inyarwanda.com ko Imana nikomeza kumutiza ubuzima n’imbaraga , buri kwezi azajya ashyira hanze indirimbo mu rwego rwo gukomeza kuzamura umuziki we no gutanga ubutumwa bwiza kuba nyarwanda bose muri rusange by’umwihariko abafana be.




Advertising

Previous Story

Abashakanye: Menya ibyiza byo gutera akabariro neza

Next Story

Umukobwa yiyahuye nyuma yo kugeza umusore muri USA ntamugire umugore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop