Umuhanzi Patoranking wo muri Nigeria yataramiye i Kigali.Patoranking wageze i Kigali mu ibanga ku wa 08 Ugushyingo aje munama, yataramiye muri The Shooters Lounge nk’uko Igihe.com babitangaza.
Uyu muhanzi yaje munama ya Qatar Africa Business Forum [ Ihuriro rigamije guteza imbeza imbere ubufatanye hagati ya Qatar na Afurika ] yabaye tariki 09 Ugushyingo muri Convention Center.Uyu muhanzi na mugenzi we King Promise bombi bataramiye muri The Shooters Launge dore ko uyu nawe yaharirimbiye ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo.
Patoranking wavuze ko yakoranye na Meddy indirimbo ntisohoke , yaherukaga mu Rwanda mu 2019 aho ibi yabitangaje ari kumwe na Meddy bari muri Studio za [ Kiss FM].
Patoranking ni icyamamare muri Afurika binyuze mu ndirimbo nawe uri gusoma iyi nkuru uzi nka ‘My Woman’ n’izindi.