Umuhanzi Harmonize yakoze mu ijisho Diamond Platnumz

12/12/2023 11:51

Umuhanzi Harmonize wahoze muri WCB Wasafi ya Diamond Platinumz yatangaje amagambo benshi bafashe nko kwishongora kuri mugenzi we Diamond Platinumz wahoze ari boss we mu myaka yashize no kumukora mu ijisho.

 

Uyu muhanzi yavuze ko abafana bagukunda batakwiva ingofero. Ayo magambo yayavuze nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platinumz yibwe ingofero ye ubwo yari gutambuka mu bafana, ariko nyuma akaza kuyigaruza.

 

Ibyo uyu muhanzi Harmonize we abibona nko kuba abafana batishimira uyu muhanzi Diamond Platinumz.Mu magambo ye uyu muhanzi Harmonize yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze yandika amagambo agira ati”:Nta muntu wakwiba ingofero agukunda nyabyo”, ibyo benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu muhanzi kubivuga.

 

Abakurikiranira hafi umuziki wa Tanzania, bavuga ko bishoboka ko uyu muhanzi Harmonize ari kwishongora kuri mugenzi we Diamond Platinumz agaragaza ko amurusha igikundiro.

Abantu benshi bakomeje kwibaza Niba Ari ihangana cyangwa urwango rukiri hagati yaba bahanzi bombi bakavuga ko gukora mu jisho Diamond bishobora kuzana intambara hagati yabo n’ubwo ngo SIMBA atajya akunda kuvuga amagambo menshi kumbuga nkoranyambaga.

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie na Bazongere Rosine bashenguwe n’urupfu rwe ! Byinshi wamenya kuri Zahara wapfuye mu Kwezi yari afitemo ubukwe

Next Story

Lupita Nyong’o w’uburanga bukurura abagabo yaciye agahigo gakomeye ku Isi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop