Lupita Nyong’o w’uburanga bukurura abagabo yaciye agahigo gakomeye ku Isi

12/12/2023 12:45

Lupita Nyong’o umaze iminsi ara kuvugwa mu nkundo za hato na hato , yaciye agahigo ahamagarwa nk’umuyobozi mukuru mukanama nkemurampaka muri ‘Berlin International  Film Festival muri Gashyantare  2024.

 

Uyu mukobwa ushyirwa mu bafite uburanga bukurura abagabo no mu bafite amafaranga menshi ku Isi, yongeye guca agahigo aba umwirabura wa mbere ugiye mu kanama nkemurampaka ka Berlin International Film Festival mu myaka 73 ishize akaba umuyobozi wako nk’umwirabura.

Ibi ni ibihembo ngaruka mwaka bibera mu Murwa mukuru w’Ubudage aho haba batoranywa uwatsindiye ibihembo bya ‘Gold na Silver’.Ibi bihembo kandi bikaba bitangirwa mu Mujyi irimo Cannes mu Bufaransa na Venice mu Butaliyani.

 

Muri ibi bitaramo biba bigamije guhitamo abitwaye neza muri Cinema, ababyitabira barangwa no kwambara neza cyane.

Nyuma yo gutangazwa nk’umuyobozi w’akanama nkemurampaka muri ‘Berlin International  Film Festival 2024, Lupita Nyong’o ufite inkomoko muri Kenya , yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we n’icyubahiro kugirwa umuyobozi w’akanama nkemurampaka harebwa abakoze neza mu ruganda rwa Cinema.

 

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Harmonize yakoze mu ijisho Diamond Platnumz

Next Story

Waruzi ko gutera akabariro n’umugore wawe mu gitondo ari ingenzi ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from Imyidagaduro

Go toTop