Lupita Nyong’o umaze iminsi ara kuvugwa mu nkundo za hato na hato , yaciye agahigo ahamagarwa nk’umuyobozi mukuru mukanama nkemurampaka muri ‘Berlin International Film Festival muri Gashyantare 2024.
Uyu mukobwa ushyirwa mu bafite uburanga bukurura abagabo no mu bafite amafaranga menshi ku Isi, yongeye guca agahigo aba umwirabura wa mbere ugiye mu kanama nkemurampaka ka Berlin International Film Festival mu myaka 73 ishize akaba umuyobozi wako nk’umwirabura.
Ibi ni ibihembo ngaruka mwaka bibera mu Murwa mukuru w’Ubudage aho haba batoranywa uwatsindiye ibihembo bya ‘Gold na Silver’.Ibi bihembo kandi bikaba bitangirwa mu Mujyi irimo Cannes mu Bufaransa na Venice mu Butaliyani.
Muri ibi bitaramo biba bigamije guhitamo abitwaye neza muri Cinema, ababyitabira barangwa no kwambara neza cyane.
Nyuma yo gutangazwa nk’umuyobozi w’akanama nkemurampaka muri ‘Berlin International Film Festival 2024, Lupita Nyong’o ufite inkomoko muri Kenya , yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we n’icyubahiro kugirwa umuyobozi w’akanama nkemurampaka harebwa abakoze neza mu ruganda rwa Cinema.