Umugore ushinjwa kwicisha ifuni umugabo we yabikaniye mu rukiko

08/02/2023 19:27

Inkuru ibabaje ndetse idasanzwe mu matwi y’abantu yababaje benshi.Umugore yashinjijwe kwicisha umugabo we ifuni gusa ageze imbere y’Urukiko arabihakana cyane.Iyi nkuru yatumy benshi bifata kumunwa ndetse bibaza aho isi igeze.

Atuye mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yatangiye kuburana ku cyaha cy’ubwicanyi aho areganwa na Sewabo w’umugabo we.Abaregwa bombi ntibunganiwe kubera ikibazo cy’ubukene. Baregwa icyaha cy’ubwicanyi kihariwe kuri Mukayoboka Fidelité umugore wa nyakwigendera Ignace Bigenimana naho Claude Munyemana ari nawe Sewabo wa nyakwigendera akiharira icyaha cy’ubufatanya cyaha mu bwicanyi.

Ubushinjacyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana buvuga ko nyakwigendera yarafitanye ikibazo cy’amafaranga n’umugore we maze amukubita ifuni ahungira kwa Munyemana maze nawe amushyira mu nzu araharara, buracya yigira guhinga bigeze mu masaha ya ni mugoroba bamujyana kwa muganga agwayo.Ubushinjacyaha kandi burasaba Urukiko ko aba bombi bafungwa by’agateganyo maze dosiye igakorwa kugira ngo aba bari kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana batazatoroka.

Umuntu uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati“Hari abatangabuhamya barindwi bashinja uyu mugore ko yamukubise umutego amukubita hasi anamukubita isuka.”Claude Munyemana yiregura yavuze ko nyakwigendera yaje iwe amubwira ko umugore amukubise ifuni mu gahanga i saa munani z’amanywa amusasira umusambi araryama, nawe ajya kureba umukuru w’umudugudu ubugira kabiri asanga adahari kandi nyakwigendera yarasanzwe ahahukanira n’abaturage bari babizi.Claude ati“Aba bari basanzwe bagirana amakimbirane akaza iwanjye n’abaturage bari babizi, ni njye watabaje abaturage n’ubuyobozi tujyana umurwayi kwa muganga nubwo byarangiye yitabye Imana.”

Fidelite Mukayoboka ati “Njye nari ndwaye nta mbaraga narimfite”
Mukayoboka Fidelité yiregura yavuze ko umugabo we yafashe idomoro n’amasuka arabijyana amubaza niba agiye kubigurisha, nyakwigendera ntiyamusubiza, ngo icyo gihe kandi yararwaye ava nta mbaraga afite.Fidelite yakomeje avuga ko iyo aza gukubita umugabo we Munyemana atari we wari kubimenya bwa mbere kuko hagati yaho batuye no kwa Munyemana harimo ingo zirenga icumi.Mu magambo ya Fidelité ati“Nakorewe akagambane n’iwabo w’umugabo wanjye kuko bari badufitiye ishyari turi gukora dutera imbere.”Fidelite yavugaga ko uwo munsi umugabo we atari yiriwe mu rugo atazi aho yakubitiwe.Urukiko rwamubajije niba umwana witwa Iribagiza amuzi kuko amushinja.

Fidelite nawe asubiza ati“Yego ndamuzi n’umwana wanjye ntiyarahari yari yagiye ku ishuri ibyo yavuze nibyo bamupakiyemo bamutera ubwoba.”Nyakwigendera Ignace Bigenimana uyu mugore uregwa kumwica yari uwa kabiri yasize abana bane, batatu nabo umugore mukuru mu bihe bitandukanye ndetse no mu inkuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru yatambukije abatuye muri aka gace bakunze kumvikana bavuga ko se wabo wa nyakwigendera Claude Munyemana afunze arengana.Niba nta gihindutse Umucamanza azafata icyemezo niba aba bombi bakwiye gufungwa by’agateganyo cyangwa kurekurwa taliki ya 10 Gashyantare 2023, UMUSEKE dukesha iyi nkuru uzakomeza gukurikirana uru rubanza.

Advertising

Previous Story

Niba ushaka kongera amaraso aya mafunguro ujye uhora uyarya

Next Story

Abajyaga gusengera ikanyarira batewe ibyuma n’abagizi ba nabizi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop