Advertising

Umugabo yagurishije inzu ye ngo ashimishe umukobwa birangira amwanze abura aho aba

01/12/24 10:1 AM

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria witwa Jason abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, yashyize hanze ubutumwa aho Umutima wenda kumwica nyuma yuko agurishije inzu ye kugira ngo ashimishe umukobwa birangira umukobwa amwanze ndetse abura aho aba ndetse ubu ari gusaba icumbi.

 

 

Jason yavuze ko uwahoze ari umukunzi we yahoraga avuga ko atanyuzwe n’inzu babanagamo y’ibyumba bitatu naho yari uyu mukobwa ntiyahakundaga ndetse yabaga mu mujyi wa Abuja mu gihugu cya Nigeria.

 

 

Nk’uko abasore benshi bakunda kubikora, uyu musore nawe mu buryo bwo gushimisha uyu mukobwa yahisemo kugurisha inzu ye kuko n’ubundi uyu mukobwa atayikundaga maze amafaranga batangira kuyarya babana mu nzu nziza umukobwa yifuza mu ma hotels.

 

 

Kubera ko n’ubundi uyu musore amafaranga yari yakuye muri iyo nzu ye yaje gushira, byaje kurangira uyu mukobwa amwanze maze uyu musore atangira kurira. Yavuzeko kuri ubu ari mu mujyi rwagati yabuze aho aba cyane ko inzu ye yabagamo yari yayigurishije.

 

Icyakora uyu musore yakomeje agira inama abagabo abasore, kujya bareka gushyira ibyifuzo by’abakobwa  imbere mbere Yuko ibyacu biza, ikiza ni ukumanza kwirebaho.

 

 

 

 

Source: muranganewapaper.co.ke

Previous Story

Umugabo yishe umugore we bari bamaze amezi 2 gusa bakoze ubukwe

Next Story

Kevin De Bruyne yavuze uburyo yahuye n’umugore we

Latest from HANZE

Go toTop