Advertising

“Umugabo wanjye yatumye ntinya abagabo bose” ! Umuramyi Justina Syokau

13/06/2024 14:18

Uyu mugore uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Justina Syokau yibutse ibyo uwari umugabo we Johnstone Vundi Musyoka yamukoreye akamusambanya amasaha arindwi ubudahagarara kubera ibinini bya Viagra yari yafashe ndetse akabimukorera ku munsi yagombaga gushyingurirahi nyina.

Aba bombi bashakanye mu mwaka wa 2012 batandukana muri 2013 babanye umwaka umwe gusa ndetse bafitanye n’umwana umwe.Urugo rwa Vundi na Justina ngo rwasenywe n’ingeso yo gucana inyuma y’umugabo dore ko byari byaratangiye bagiteretana aho Justina ngo yakundaga gusanga ibinini bya Viagra mu gitanda no mu myambaro y’umugabo we.

Aganira na Oga Obinna kuri YouTube Channel ye , Justina yahamije ko umugabo we yakundaga abagore [Womanizer] ku rwego rwo hejuru kuburyo yakoreshaga n’ibinini bya Viagra byongera imbaraga uko yabaga agiye gusambana akabibwirwa n’uko yabisangaga mu myenda ye.

Justina avuga ko ubwo nyina yapfaga we n’umugabo we Vundi bamaze igihe gito batandukanye, byaba ngombwa ko yifuza ko bajyana gushyingura uwahoze ari nyirabukwe we.Justina ngo yafashe Telefone ahamagara uwahoze ari umugabo we, amubuze ajya iwe kumureba.Mu kuhagera , umugabo yamusabye ko yajya kumutegurira amazi yo gukoraba [amazi ashyushye], undi nawe atazi ko umugabo ari gutegura Viagra [Ibinini].

Akomeza avuga ko yateguye amazi , ubundi undi agahita amuhatiriza kuryamana kandi bari baratandukanye.Uwo munsi ngo Vundi yamusambanyije amasaha agera kuri 7 yose nta guhagarara nk’uko ikinyamakuru Biggesttake cyo muri Kenya kibitangaza.

Yagize ati:”Aho nabonye Viagra rero, ni igihe mama apfa.Umunsi Mama apfa byaba ngombwa ko njya kureba Vundi iwe.Ngezeyo nsanga yambaye ibyo kujyana mu bwogero, uwo mwanya yansabye kujya kumutegurira amazi,ubwo nagiye gushyushya amazi.Mu mwanya muto amazi maze kuyashyira mu bwogero , sinzi ikintu cyankubise ndahwera kuva saa 5H00’ kugeza saa 12H00’.

“Yarambwiraga ngo ara nkumbuye nka mubwira ko naniwee agakomeza.Njye nakuze nkunda kwambara imyambaro miremire ariko uwo munsi yayinjiyemo”.Uyu mugore yagaragaje ko ngo impamvu yatumaga umugabo we afata ibiyobyabwenge ariko yari afite ikibazo , bityo ngo akaba atarabashaga kugira ubushake ntabyo yafashe.

Ibyo yamukoreye ngo kwari ukumusezera kuko nyuma yahoo atigeze yongera kwifuza kumubonaho.Uko kumusambanya amasaha arindwi [Sex Maranthon], byatumye atinya abagabo kugeza ubu.Kugeza ubu ngo asabira abagore bashobora kuba babayeho nk’uko yabayeho by’umwihariko mu gihe yari kumwe na Vundi.

Ati:”Nize kureba amashusho y’urukozasoni narashatse, kubera iki, kuko natekerezaga ko hari ibyo nshobora kuba ntazi gukora.Iyo washakanye n’umuntu ukabona akomeza kuguca inyuma , bituma utekereza ko ushobora kuba udashoboye.Kuko yambwira ko azanyica rero, byanteye ubwoba dutandukana mbere y’uko duhana gatanya”.

Previous Story

Rihanna yatangaje ibidasanzwe kuri Album ye

Next Story

The Same batatse ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda mu ndirimbo ‘Genda Urabanaga’ – VIDEO

Latest from Iyobokamana

Go toTop