Umugabo wanjye yankase ingohe yangiza ubwiza bwanjye

16/12/2023 17:26

Inkuru yuyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya wakaswe ingohe n’umugabo we ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga Kandi benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mugabo gukora igikorwa nkicyo kibi.

Uyu mukobwa yitwa Maureen akaba yaravutse ari imfura mu muryango w’iwabo, ndatse avuga ko ubucyene bwatumye atiga ngo arangize amashuri ye.

Ibyo byatumye yihutira gushaka umugabo akiri muto cyane kuko yashatswe afite imyaka 15 y’amavuko gusa.

Yavuze ko ajya guhitamo umugabo bazabana, yahisemo umwe mu nshuti ze ndetse baza kugira umugisha babyarana abana bane, ndetse ibyo byaje gutuma uyu mukobwa ngo yimukira mu mujyi kujya gushaka ubuzima ndetse nicyatunga umuryango.

Icyakora ngo kubera umugabo we amugiriraga ikizere bitewe nuko umugabo we nawe ubwe nta kizere yigiriraga, byatumye atangira kwanga umugore we ajya gushaka amafaranga mu mujyi I Nairobi, ariko nyuma Yuko umugore we agiye umugabo mu byumweru bibiri gusa yari yamaze gushaka undi mugore.

 

Ibyo byatumye uyu mugore Maureen agaruka kureba Niba Koko umugabo we yarashatse undi mugore, gusa ngo umugabi we ndetse n’umugore mushya bari bafite gahunda yo gukuraho umugore w’ambere ariwe Maureen kuko umugabo n’ubundi yabaga aziko umugore we azatwarwa n’abandi bagabo muri Nairobi aho umugore yari yagiye gushakira ubuzima.

Ubwo uyu mugore yagarukaga rero yakiwe n’umugabo we ashaka kumutema afite umuhoro Aribwo yatangiye kumukata mu isura ndetse ashaka no gukata intoki hafi kwicwa, icyakora kubera ubuvuzi ubuzima bwuyu mugore Maureen bwaje gutabarwa gusa yiyemeza kurere abana bane wenyine.

 

Kuri ubu uyu mugore avuga ko abana nikimenyetso cyangwa ubusembwa yasizwe n’umugabo we wamutemye mu maso. Gusa ubu uyu mugore ngo akora muri hotel aho akoropamo kugira ngo arere abana be.

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Grace Anne woza abagabo mu mutwe yavuze akayabo k’amafaranga akorera abantu baratangara

Next Story

The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ni Forever – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop