Uko byagenze ngo Donald Trump araswe ugutwi

14/07/2024 10:49

Kuri uyu wa gatandatu i Butler muri leta ya Pensilivaniya umukandida ku mwanya wa Perezida Donald Trump wanabaye Perezida wa America yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu aho ari guhatanira kwisubiza ubutegetsi yasimbuweho na Joe Biden.

Ubwo Donald Trump yari ariho ageza ijambo ku bari bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza yashyize ikiganza ku gutwi kw’iburyo asanga yarashwe amaraso ari kuva, ako kanya abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanga bahise bamuzenguruka byihuse bahita bamuvana aho yavuguraga ijambo bamushyira mu modoka bamwihutana kwa muganga; mu gihe yariho ashyirwa mu modoka yazamuye igipfunsi asezera abakunzi be.

Mu butumwa Trump yacishije ku rubuga rwe nkoranyambaga yatangarije abakunzi be ko isasu ryamufashe hejuru ku gutwi kw’iburyo, ni nyuma y’uko umuvugizi we yari amaze gutangaza ko Trump amezeneza kandi ko ariho yitabwaho n’abaganga.

Uwakoze iki gitero nawe ako kanya yarashwe arapfa nkuko bitangazwa na Anthony Guglielmi umuvugizi w’urwego rw’Anerica rushinzwe iperereza. Muri iri rasana kandi hapfiriyemo undi muturage umwe ndetse n’abandi babiri barakomereka.

Previous Story

Dore itandukaniro riri hagati y’urukundo n’irari

Next Story

Dore ibyiza 8 byo gutangira gukundana byibuza uri hejuru y’imyaka 25

Latest from HANZE

Banner

Go toTop