Advertising

Uko byagenze kugira ngo Nyaxo afungirwe I Burundi

12/10/23 14:1 PM

Akurikiranweho guhungabanya umutekano w’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.Ifungwa ry’uyu munya rwenya Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo ryamenyekanya kuwa 6 taliki 9 ukuboza 2023, gusa byamenyekanye amaze icyumweru kirenga.

 

Amakuru ava ku bantu be ba hafi ndetse bigashimangirwa na Dj Brianne uri mu bakomeye mu myidagaduro nyarwanda bose bahuriza ku kuba Nyaxo afungiwe I Burundi, ndetse akurikiranweho guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

https://youtu.be/_qkMTHdXutw

Dj Brianne asobanura ibi yavuze ko bitangira Nyaxo we n’abandi bari bari gufata amashusho ni uko abashinzwe umutekano wa perezida barababwira ngo aho bari gufatira amashusho bagomba kuhava vuba kuko ngo hagiye kunyura umukuri w’igihugu cyu’ Burundi.

Gusa ngo Nyaxo nabo barikumwe ntago bahise babikora ahubwo bakomeje gukora gahunda zabo, bidatinze rero bahise babafata barabafunga babakekeraho ko bashaka guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu cyu’ Burundi nyuma yo kubabwira bakavunira ibiti mu matwi.

 

Aya ni amakuru y’ibiri kuvugwa hanze gusa nta rwego rubishinzwe rurashimangira aya makuru ari kuvugwa.

Source: Yegob

Previous Story

Yolo The Queen yongeye gushimangira ikintu gikomeye – AMAFOTO

Next Story

Meddy na Adrien Misigaro bashobora kuba bakoranye indirimbo ya kabiri

Latest from Cinema

Go toTop